Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bavuze impamvu ituma barenga ku mabwiriza ya Leta bakajya gusengera ahatemewe

radiotv10by radiotv10
07/04/2025
in MU RWANDA
0
Bavuze impamvu ituma barenga ku mabwiriza ya Leta bakajya gusengera ahatemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basengera munsi y’urutare rwisukaho amazi y’amashyuza ruherereye mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo bazi neza ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse ko Leta itabyemera, bakabikora kubera ibitangaza by’Imana bahabonera.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze kuri uru rutare ruherereye mu Kagari ka Mashyuza munsi y’aho amazi y’amashyuza y’umugezi wa Rubyiro, amanukira, yahasanze abagore batatu n’umugabo umwe basenga, icyakora ntibyamushobokeye kugira icyo ababaza kuko bahise bavamo bariruka.

Abandi basanzwe basengera aha hantu bavuga ko haba hari imbaraga z’Imana zibafasha gukira indwara no kuva mu bibazo bimwe na bimwe.

Minani Jean Bosco ati “Natangiye kuhasengera ndi umusore mfite imyaka 29, ubu ngize 45. Hano iyo mpaje imbere yanjye hari ikibazo cy’uburwayi ndahasengera bugakurwaho. Iyo uhaje wari buzafungwe icyo gifungo gikurwaho. Ariya mazi iyo uyagiyemo za karande z’imiryango zivaho n’abadayimoni bakagenda.”

Nyirantwali Drocela na we ati “Maze imyaka itatu mpasengera, nahaje ndi umurwayi wo mu mutwe ku buryo bukomeye ndetse inshuti n’abavandimwe baramvuyeho ariko ubu ndi umuntu muzima kuko ndanahinga mu gihe mbere aho nageraga bahitaga bamfata bakamboha.”

Nubwo bavuga ko gusengera aha hantu byaba bibafasha, ku rundi ruhande bihabanye n’amabwiriza ya Leta, ndeyse bamwe bakavuga ko bayica nkana kubera ibyo bita inyungu z’amasengesho bahakorera.

Minani Jean Bosco ati “Urumva nyine tuba twatandukiriye ku bw’uburibwe n’ibibazo dufite.”

Drocela na we ati “Ariko uko biri kose turi kugenda tugerageza nyine ntabwo tukihaza kenshi nka mbere.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yibutsa abasengera ahatemewe ko baba banyuranya n’amabwiriza kandi ko bishobora kubaviramo igifungo, agasaba abasenga ko bakwiye gusengera ahemewe n’amategeko.

Ati “Aho hantu ni ahantu hashobora guteza impanuka kuko unahageze hari n’icyapa kibuza abantu kuhasengera, kikaba ikigaragaza ko ababirengaho babizi neza ko bibujijwe. Icya kabiri, ni uko gusenga byemewe, ariko bigomba gukorerwa ahemewe nabwo.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko amabwiriza yashyizweho kugira ngo yubahirizwe, bityo ko uzayarengaho azahanwa hakurikije amategeko, anibutsa ko gusengera ahantu nk’aha hanashobora gushyira ubuzima mu kaga bishobora kuviramo ababikora igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka mu gihe babihamywa n’urukiko.

Abasengera aha hantu kandi hari ababona ko hashobora gukorerwa n’ibindi
Abahasengera bavuga ko hari ibitangaza bahakura

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 13 =

Previous Post

Kwibuka31: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

Next Post

Rubavu: Hari uvuga ko yishinganisha kubera ibyakurikiye amakuru yatanze

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hari uvuga ko yishinganisha kubera ibyakurikiye amakuru yatanze

Rubavu: Hari uvuga ko yishinganisha kubera ibyakurikiye amakuru yatanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.