Perezida Paul Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka [Walk to Remember] n’Ijoro ry’Ikiriyo, biri mu bikorwa byakozwe ku munsi wa mbere w’Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rugendo rwo Kwibuka rwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rusorezwa kuri BK Arena ahabereye Ijoro ry’Ikiriyo.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye uru rugendo rwarimo n’abandi bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, ndetse rwanitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rurimo abasanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ndetse n’abo mu zindi nzego nko mu buhanzi.
Nyuma yuko abitabiriye uru rugendo bageze kuri BK Arena, hanabaye Umugoroba w’ikiriyo waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ubuhamya bwatanzwe na Murangwayire Liliane uvuka Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Mu buhamya bwe, Murangwayire yagaragaje ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho umuryango yavukagamo wari ugizwe n’abantu 12 barimo ababyeyi babiri, ariko ukaba wararokotsemo abantu batatu.
Muri iri Joro ry’Ikiriyo, Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA, Dr Gakwenzire Philibert, yibukije ko igikorwa cyo Kwibuka kigamije kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaho icyubahiro.
Nanone kandi igihe nk’iki kigomba kubera abantu umwanya wo gutekereza ku nkomoka y’amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe, kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Yavuze ko nanone abantu baba bakwiye kongera kuzirikana ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa byafashije Abanyarwanda bakaba bageze aho bageze ubu nyuma y’imyaka 31.






RADIOTV10