Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma, ruvuga ko amateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda, rugomba kuyigiraho kugendera kure ivangura n’amacakubiri, bityo ko bazakoresha imbaraga zose bagasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Mutenderi, rwatangaje ibi nyuma yo kongera gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
Bavuga ko aya mateka abasigira umukoro wo guhanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kuko bo bamaze kunga ubumwe mu ngeri zitandukanye kandi bazakomeza kubuharanira.
Safi Olivier yagize ati “Iyo wumvise aya mateka, mu by’ukuri arababaje cyane. Nkuko tubibona mu mateka nk’urubyiruko rwagizemo uruhare kugira ngo Jenoside ibe aho twakoreshejwe. Nkatwe igisubizo dukuramo ni icy’uko aya mateka atazongera kuturangwaho, byaduteye ipfunwe rero ntabwo twakwishimira ko ayo mateka azongere agaruke twabonye ko ari Amateka mabi.”
Safi Olivier asaba urubyiruko bagenzi be guhaguruka bakarwanya ingebitekerezo ya Jenoside no kwamagana abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abagoreka amateka.
Umugwaneza Divine na we yagize ati “Mbere hari harimo amacakubiri mu rubyiruko ariko ubu ngubu ntayarimo, umuntu wese abona mugenzi we akabona basa kandi ari bamwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kubera isomo urubyiruko mu rugamba rw’Iterambere, baharanira guha ukuri abashaka kugoreka aya mateka.
Ati “Ni mwe Rwanda rw’ejo, amateka yacu nimuyigireho muharanire kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyacu muri rusange. Mukomeze kandi inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda mwatangiye, mwirinde kandi mwamagane ababayobya ndetse n’abirirwa bagoreka amateka ku mbuga nkoranyambaga, mwibatinya nimubasubize mubabwire ukuri nubwo bakwirengagiza bakuzi.”
I Mutenderi ahatangirijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Rwibutso rwaho haruhukiyemo inzirakarengane 4 154 z’Abatutsi biciwe muri aka gace ka Mutenderi no mu nkengero zako.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10