Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko ruravuga isomo rikomeye rwigira mu mateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in MU RWANDA
0
Urubyiruko ruravuga isomo rikomeye rwigira mu mateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma, ruvuga ko amateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda, rugomba kuyigiraho kugendera kure ivangura n’amacakubiri, bityo ko bazakoresha imbaraga zose bagasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Mutenderi, rwatangaje ibi nyuma yo kongera gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Bavuga ko aya mateka abasigira umukoro wo guhanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kuko bo bamaze kunga ubumwe mu ngeri zitandukanye kandi bazakomeza kubuharanira.

Safi Olivier yagize ati “Iyo wumvise aya mateka, mu by’ukuri arababaje cyane. Nkuko tubibona mu mateka nk’urubyiruko rwagizemo uruhare kugira ngo Jenoside ibe aho twakoreshejwe. Nkatwe igisubizo dukuramo ni icy’uko aya mateka atazongera kuturangwaho, byaduteye ipfunwe rero ntabwo twakwishimira ko ayo mateka azongere agaruke twabonye ko ari Amateka mabi.”

Safi Olivier asaba urubyiruko bagenzi be guhaguruka bakarwanya ingebitekerezo ya Jenoside no kwamagana abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abagoreka amateka.

Umugwaneza Divine na we yagize ati “Mbere hari harimo amacakubiri mu rubyiruko ariko ubu ngubu ntayarimo, umuntu wese abona mugenzi we akabona basa kandi ari bamwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kubera isomo urubyiruko mu rugamba rw’Iterambere, baharanira guha ukuri abashaka kugoreka aya mateka.

Ati “Ni mwe Rwanda rw’ejo, amateka yacu nimuyigireho muharanire kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyacu muri rusange. Mukomeze kandi inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda mwatangiye, mwirinde kandi mwamagane ababayobya ndetse n’abirirwa bagoreka amateka ku mbuga nkoranyambaga, mwibatinya nimubasubize mubabwire ukuri nubwo bakwirengagiza bakuzi.”

I Mutenderi ahatangirijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Rwibutso rwaho haruhukiyemo inzirakarengane 4 154 z’Abatutsi biciwe muri aka gace ka Mutenderi no mu nkengero zako.

Urubyiruko ruvuga ko rwiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Niyonagira Nathalie yasabye ababyiruko gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 8 =

Previous Post

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Next Post

Ubuhamya bubabaje bw’ibyamubayeho muri Jenoside n’uburyo inyigisho z’isanamitima zamufashije gukira ibikomere

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuhamya bubabaje bw’ibyamubayeho muri Jenoside n’uburyo inyigisho z’isanamitima zamufashije gukira ibikomere

Ubuhamya bubabaje bw’ibyamubayeho muri Jenoside n’uburyo inyigisho z’isanamitima zamufashije gukira ibikomere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.