Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe barwaye impyiko, bavuga ko babanzaga gukeka ko ari amarozi ndetse bakagana abavuzi gakondo, bikananirana nyuma bahindukira bagiye kwa muganga, bagasanga ari iyi ndwara ivurirwa mu mavuriro asanzwe.

Ahishakiye Esperence wo mu Kagari ka Gatarama mu Murenge wa Kigina muri aka Karere ka Kirehe, avuga ko yarwaye indwara abanza kugagana abavuzi gakondo birananirana.

Nyuma yigiriye inama yo kugana ibitaro, baza gusanga arwaye impyiko, ubundi abaganga bamwitaho kugeza ubwo yakize iyi ndwara yari imurembeje.

Ati “Nageze ku Bitaro bya Kirehe bampa taransiferi injyana ku Bitaro Bikuru bya Rwamagana. Abaganga baranyakira baramfasha. Nageze muri Diyarize inshuro eshatu bampa imiti uko bikwiye baje kumbwira ko impyiko zakize baransezerera ndataha.”

Aboneraho kugira inama abantu bihutira kujya kwivuriza mu bavuze gakondo, byumwihariko abashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’imyiko.

Ati “Abantu bakwiye kwihutira Ikigo Nderabuzima ntabwo bagomba kwihutira mu miti ya Kinyarwanda kuko irica ushobora kuhatakariza z’ubuzima bwawe ugapfa.”

Dr. Ntawanganyimana Etienne, Inzobere mu kuvura indwara y’impyiko, avuga ko ivurwa igakira iyo uyirwaye yayisuzumishihe kare, ndetse ko n’ubwoko bwayo budakira, ubuirwaye afashwa kugira ngo impyiko zitangirika cyangwa zasimburwa.

Ati “Indwara z’impyiko tuzigiramo ubwoko bibiri, hari indwara z’impyiko zikira, ni impyiko umuntu arwara bitewe n’ikibazo agize umwanya mutoya, atakaje amaraso menshi, atakaje amazi menshi uwo muntu arafashwa akagirwa inama yo gufata amazi menshi byakwanga ukaza no kwa muganga tukamuha amaserumu byakwangwa tukamushyira no muri Diyarize ariko izo zirakira.

Dufite n’izindi ndwa zidakira zitwa Koronike ni indwara abantu bakunda guhura na zo, ikintu cya mbere kibitera n’umuvuduko w’amaraso, ni Diyabete, ni bano bantu bakora imirimo y’ingufu ugasanga ntanyoye amazi menshi ahubwo anyoye inzoga. Icyo dukora ni ugufasha umuntu kugabanya umuvuduko kugira ngo impyiko zitangirika kugira ngo azagera muri cya gihe cyo kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko.”

Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi w’Ikigo ‘Inshuti mu Buzima’, avuga ko mu Karere ka Kirehe hari abagaragaje ibimenyetso by’indwara z’impyiko, ndetse abayisanganywe, bakomeje kwitabwaho kandi ko hongewe imbaraga mu kubagezaho imiti.

Ati “Imiti itangwa iraboneka neza kugeza n’aho ubu ngubu hari abarwayi dushyira imiti mu rugo dukoresheje turiya tudege twa drone. Ibyo rero bituma abantu bose bakeneye iyo serivisi bayibona ubwo rero dukangurira abantu bose kwipimisha.”

Abaganga mu buvuzi bw’impyiko bavuga ko kubera imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko izamuka ry’ubushyuhe, aho ngo iyo bwiyongereyeho Dogere Seresiyusi imwe, bitera ibyago byo kurwara impyiko ku kigero cya 30%.

Ahishakiye Esperence wakize indwara y’impyiko agira inama abantu
Dr. Ntawanganyimana Etienne
Dr.Rutagengwa William

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Amakuru agezweho mu ikipe ya Rayon imaze iminsi umusaruro warasubiye inyuma

Next Post

AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

Related Posts

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

by radiotv10
03/09/2025
0

A new lake is about to be created in Rwanda, located between the Northern, Southern, and Western Provinces. It will...

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

by radiotv10
03/09/2025
0

Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho...

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

by radiotv10
02/09/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yo kuba hari igice cy’Abanyarwanda bigeze kumara igihe kinini ari impunzi na...

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
02/09/2025
0

Mu Rwanda hagiye kuvuka ikiyaga gishya kiri guhangwa hagati y'Intara y'Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n'iy’Iburengerazuba, kizuzura gitwaye miliyari 320 Frw cyitezweho kuzanira...

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Inama zigirwa abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
02/09/2025
0

Minisitiri w’Uburezi aragira inama abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, kujya gusibira, kandi bagatangirana n’abandi kuko imyanya...

IZIHERUKA

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know
IMIBEREHO MYIZA

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

by radiotv10
03/09/2025
0

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

02/09/2025
Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

02/09/2025
Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

02/09/2025
Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

02/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.