Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kuyirandura- Dr. Ngamije

radiotv10by radiotv10
02/12/2021
in MU RWANDA
0
Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kuyirandura- Dr. Ngamije
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukuboza 2021, wa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare, ahagarutswe ku ntambwe imaze guterwa igaragaza ko kurandura sida bishoboka, kandi ko ari inshingano ya buri wese.

 

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel wavuze ko hashize imyaka 40 Sida igaragaye ubu akaba ari ku nshuro ya 33 uwo munsi wizihijwe mu Rwanda kandi ko rutazahwema gukomeza kurandura icyo cyorezo.

 

Insanganyamatsiko y’uyu waka igira iti ‘Dufatanye turandure SIDA’.

 

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko hamaze guterwa intambwe igaragara mu kurwanya Sida, kandi ko buri wese yabigiramo uruhare.

 

Yagize ati: “Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kurandura SIDA.”

 

Yongeyeho ari: “Tuzakomeza gukora kugira ngo serivisi zo kwirinda kwandura SIDA ndetse no kwita ku bafite Virusi bahabwa imiti, izo serivisi zikomeze gutangwa neza no muri ibi bihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo cya Covid-19. Leta izakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abafata imiti bakomeze kubaho mu buzima busanzwe kandi babeho ubuzima bwabo babayeho neza.”

 

Dr. Ngamije kandi yavuze ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 mu Rwanda bafata imiti igabanya ubukana ndetse ko iyo umuntu ufite virusi itera Sida afashe imiti neza mu gihe cy’amezi 6 akagira n’imirire myiza, virusi itongera kuboneka mu maraso ibyo bitera abafata imiti kudatezuka kandi bakirinda mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina bakikingira.

 

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yavuze ko bahaye u Rwanda miliyoni 1,600 z’amadorali y’Amerika zo gufasha mu rwego rwo kurwanya SIDA.

 

Yagize ati “Ubufatanye twagiranye bwatanze umusaruro ushimishije, icya mbere abantu ibihumbi 200 babona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, icya kabiri munsi y’abagore 2% gusa nibo banduza abana babo mu gihe cyo kubyara, icya gatatu uyu mwaka abana b’imfubyi, abatishoboye, abangavu n’abagore bakiri bato barenga ibihumbi 300 bahawe ubuvuzi bubafasha.”

 

Umuyobozi w’amashami y’Umuryango w’abibumbye  mu Rwanda, Fodé Ndiaye yashimiye u Rwanda uburyo rugira uruhare mu guhangana na VIH Sida.

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko abarenga 85% bipimishije SIDA mu Rwanda mu mibare mishya, ndetse agaragaza ko abasanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti izatuma Virusi iba nke mu maraso ku buryo batakwanduza ugereranyije n’utari ku miti.

 

Uwatanze ubuhamya bwo kuba yaravukanye virusi itera Sida ariko akaba afata imiti byamufashije kubaho no kumva nta kibazo. Yasabye ko buri wese yakwipimisha akamenya uko ahagaze kuko bimufasha kumenya uko yitwara kandi akangurira abantu kwirinda.

Hijihijwe uyu munsi kandi hanatangizwa ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije gushishikariza abaturage kwirinda SIDA.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + nineteen =

Previous Post

Komisiyo y’misifurire muri FERWAFA yahagaritse abasifuzi bane  n’abakomiseri babiri kubera imyitwarire mibi

Next Post

Abafana ba Rayon Sports nyuma yo kutishimira umusaruro w’iyi kipe batoboye amapine y’imodoka

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger
IMYIDAGADURO

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafana ba Rayon Sports nyuma yo kutishimira umusaruro w’iyi kipe batoboye amapine y’imodoka

Abafana ba Rayon Sports nyuma yo kutishimira umusaruro w’iyi kipe batoboye amapine y’imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.