Bamwe mu bo mu Mirenge ya Nyundo na Rugerero mu Karere ka Rubavu, bangirijwe n’ibiza byatewe n’umugezi Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye muri 2023, baravuga ko bamaze imyaka ibiri batazi aho bazerecyeza kuko bakiba mu nzu zasenyutse.
Ni nyuma y’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 byibasiye Intara y’Iburengerazuba, gusa bamwe mu bahuye n’ibi biza bafashijwe gusanirwa inzu, abandi barubakirwa mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe n’ubwo hari n’abagaragaza ko batigeze bagerwaho n’ubufasha ubwo aribwo bwose.
Bamwe mu batuye muri iyi Mirenge ya Nyundo na Rugerero bagaragaza ko bagowe no kuba mu bukode muri icyo gihe cyose bagasaba ko bakurwa mu gihirahiro.
Liliane ati “Bari baratubwiye ko bazatangira kutwubakira mu kwa mbere. Rwose kubaho mu bukode ntibinyoroheye kuko nari menyereye kuba iwanjye nta muntu ubyukira ku muryango wanjye none ubu ni buri munsi kuko nk’amafaranga y’ubukode duheruka yararangiye.”
Undi witwa Murekatete yagize ati “Twarategereje twarananiwe, twarahebye mbese muri macye twarumiwe kuko aho ntuye ni nka metero 200 ariko banze ko nubaka, badusabye ngo twerekane ibibanza batwubakire turabibura none ko byabuze tuzajya hehe?”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko umushinga wo kwimura aba baturage batari bafite ibibanza bubakirwaho urimbanyije, kuko byasabye igihe gihagije bitewe n’uburemere bw’ibiza byabaye n’abo byagizeho ingaruka.
Ati “Biriya biza bya 2023 byari biremereye cyane bifite imbaraga zikomeye ku buryo bitari gushoboka gukemura ibibazo mu gihe gitoya ariko bakiva mu nkambi abaturage bahise bakodesherezwa ariko Leta itangira no kubakira abari bafite ibibanza, abasigaye babikwiye rero bose bazubakirwa muri site ya Kasonga na Ruranga mu Murenge wa Rugerero kandi dufite urutonde rw’agateganyo rw’imiryango 870 kandi Leta imaze iminsi yitegura kugira ngo yishyure ingurane batangire igikorwa cyo kubaka ndetse MINEMA yamaze gushyiraho n’abakozi bazakurikirana icyo gikorwa.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko Ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kuzuza inzu 540 z’imiryango yahuye n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
nta rujijo ruhari, mujye musobanuza. abasenyewe batishoboye bafashijwe kubaka abandi bagomba kwiyubakira, byagaragara ko batabishoboye, byemejwe n’inteko y’abaturage bakunganirwa ku buryo bw’umuganda. bikorwa ku busabe bw’umuntu ku giti cye. murakoze