Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva uko amakosa y’umuntu umwe yavamo igihano cy’Umudugudu wose

radiotv10by radiotv10
21/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ntibumva uko amakosa y’umuntu umwe yavamo igihano cy’Umudugudu wose
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Mudugugu wa Gasenyi mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rabavu, bavuga ko batumva impamvu ivomo rusange ryabo ryafunzwe kubera amakosa ry’uwarivomeshagaho, bigatuma bongera gukoresha amazi mabi, bakaba bari no gusabwa amafaranga yo kumwishyurira igihombo cye.

Abatuye muri uyu Mudugudu wa Gasenyi wo mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Nyundo, bavuga ko ivomo rusange ryo muri uyu Mudugudu rimaze amezi abiri rifunzwe kuko uwarivomeshaga yahombye bigakurikirwa no kuba abaturage bose basabwa kwishyura kugira ngo babone kongera kubona amazi.

Ruvamwabo Anastase ati “Kandi nta n’ubwo avuga ayo tuzishyura kandi tuzi ko hari ngo abo yafashe bari kumwiba amazi ntihagira icyo abatwara, none niba abana bacu barwara inzoka ntituzi uko tuzabaho kuko turi kuvoma Sebeya, tukanywa ay’imvura n’ibiziba.”

Uwimana Gaspard na we ati “Twe tubona ari uburiganya yazanye wenda yarariganyije ayo yavomeshaga agashaka kuyagereka ku baturage, rero bazamukurikirane ku giti cye ariko baduhe amazi dukomeze twishyure nk’uko twishyuraga.”

Aba baturage bavuga ko iri vomero rikiza, bumvaga bakize amazi mabi ya Sebeya, none ubu bayasubiyeho kubera amakosa y’uyu uvomesha kuri iri vomero.

Nyiransabimana Athanasie ati “Ibaze kuba turi kunywa amazi y’imvura nk’ubu iri kugwa tugize ngo dukize Sebeya birababaje bakagombye kudufungurira amazi tukareka kugira ubuzima bubi bitewe no kunywa amazi mabi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyundo, Nyandwi Felix ahakana ibyo kuba abaturage bari gusabwa kubanza kwishyura amafaranga umuvomesha yahombye kugira ngo iri vomo ryongere gukora.

Ati “Baraje bamena amazi, rero ntabwo tuzi ngo ni bande, bamubariye basanga harakoreshejwe amazi menshi, ikindi bamuhaye umugezi ntibafunga aho afungurirwa. Naho ibyo kwaka abaturage amafaranga ntabyo nzi nabikurikirana.”

Hakizimana Eugene ushinzwe gukwirakwiza amazi mu kigo Aqua Virunga gisanzwe gitanga amazi mu bice byinshi by’icyaro mu Karere ka Rubavu, we agaragaza ko ubuyobozi bw’Akagari ka Nyundo aribwo bwasabye ko iri vomero rifungwa ariko ko bagiye gukorana nabwo kugira ngo ryongere rikore.

Ati “Ngo bajyaga bamwiba amazi nijoro bagarutse bageza mu gitondo bakivoma babashyikiriza ubuyobozi, Gitifu asaba ko baba barifunze ngo ikibazo azakijyane mu nteko y’abaturage babifatire umwanzuro, gusa niba ikibazo kitarakemuka ntibyabuza ko serivise ikemuka kandi ni we ushinzwe kurengera abo baturage.”

Ubusanzwe ijerekani imwe y’amazi ngo yari isanzwe igurwa 20 Frw kuri iri vomero, ku buryo byafashaga abaturage benshi babasha kubona amazi yo kunywa n’ayo gukoresha meza.

Iri vomero ryari ribafatiye runini ubu ryarafunzwe

Bongeye kuvoma ibishanga
Ngo amazi bavoma na bo ubwabo abatera ubwoba
Baremera bakayavoma ari amaburakindi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    8 months ago

    abajura ubwishyu bujye buva mu mitungobyabo. ubu kandi si rubavu gusa ns nyamagabe icyo kibazo kirahari uvomesha akayashyira ku mufuka abaturage bagasubira mu bishanga indwara zandura zikabona icyuho. erega amazi nibubuzima. wasac niba manahmgement y’amavomo yaranze ntumbaze. bashake code bajye bishyura kuri momo, abenshi no mu cyaro bafite telefoni igendanwa. murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 8 =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika agiye kugaragara mu wundi mwuga

Next Post

BREAKING: Inkuru y’incamugongo muri Kiliziya Gatulika yari ikiri mu byishimo by’izuka rya Yezu

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Inkuru y’incamugongo muri Kiliziya Gatulika yari ikiri mu byishimo by’izuka rya Yezu

BREAKING: Inkuru y’incamugongo muri Kiliziya Gatulika yari ikiri mu byishimo by’izuka rya Yezu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.