Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibyemezo byatangajwe na Guverinoma y’iki Gihugu byafatiwe uyu Munyapolitiki wabaye Perezida, ishingiye ku byo yise ibihuha ko yaba ari mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23.
Ferdinand Kambere, yabitangaje agira icyo avuga ku byemezo byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba n’uw’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.
Uyu Munyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et le Développement) rya Joseph Kabila, arashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi “Guhimba amakuru adasanzwe” bugamije kuyobya rubanda, no guhishira amarorerwa no gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, Ferdinand Kambere yavuze ko “Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, agomba kubimenya neza, yaribeshye cyane: Ese ni inde wabonye n’amaso ye Kabila i Goma? Ni inde wabonye amafoto ye muri uyu Mujyi? Tubabajwe no kuba ubutegetsi buriho bufata ibyemezo bushingiye ku bihuha bwo bwihimbiye ubwabwo, bigamije kubangamira ishyaka ritavuga rumwe na bwo n’umuntu ku giti cye, nta bimenyetso bufatika bushingiyeho.”
Uyu muyobozi mu Ishyaka rya Kabila uvuga ko bababajwe no kuba Igihugu cyabo kiri kurindimurwa n’ubutegetsi buriho bwa UDPS no kuba bukomeje guhonyora amahame ya Demokarasi.
Guverinoma ya DRC kandi yafashe icyemezo cyo gufungura ikirego cyo gukurikirana Joseph Kabila mu butabera ndetse na bamwe mu bo bavugwaho gufatanya gufasha umutwe wa M23, ndetse ikaba yafatiriye imitungo ye yaba iyimukanwa n’itimukanwa, ndetse inahagarika ibikorwa bya PPRD mu Gihugu hose, n’ingendo za bamwe mu bayobozi b’iri shyaka rya Kabila.
Ferdinand Kambere avuga ko ibi byemezo bya Guverinoma binyuranyije n’amategeko, kandi bigaragaza ubutegetsi bw’igitugu, byerekana ko “Tshisekedi ashaka kwishyiriraho Repubulika agendeye ku bitekerezo by’uko atekereza.”
Avuga ko ibi byemezo byafatiwe PPRD, bishingiye ku kuba iri shyaka ryaranze kwitabira imigambi yatangijwe na Perezida Tshisekedi igamije kwigarurira indi mitwe ya Politiki kugira ngo itarwanya ibitaboneye biriho biba muri iki Gihugu. Ati “Ntituzemera ko badutera ubwoba.”
RADIOTV10