Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé uherutse guhabwa inshingano zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, waje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye anakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.
Faure Essozimna Gnassingbé wasimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço wari usanganywe izi nshingano zo kuba Umuhuza, yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere “Muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo uri mu nshingano yahawe na AU (Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe) nk’umuhuza mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yakomeje itangaza ko Abakuru b’Ibihugu byombi “Bagananiriye ku ntambwe y’inzira z’ibiganiro by’akarere bigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.”
Faure Essozimna Gnassingbé yaje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye anagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho mu cyumweru gishize tariki 16 Mata, yari yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi, na we bagiranye ibiganiro ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.
Icyo gihe Perezidansi ya DRC yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi, baganiriye ku bijyanye n’ibiganiro by’i Luanda n’iby’i Nairobi byamaze guhuzwa.
Icyo gihe Faure Essozimna Gnassingbé yagiye i Kinshasa yabanje kunyura muri Angola, aho yari yabanje guhura na mugenzi we w’iki Gihugu, João Lourenço yanasimbuye kuri izi nshingano z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na DRC.
João Lourenço yifuje guhagarika izi nshingano kugira ngo yite ku zindi yahawe zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari na wo wahaye Gnassingbé izi nshingano zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.




RADIOTV10