Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in MU RWANDA
0
Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis, avuga ko yari ijwi ryo kwicisha bugufi no guharanira ubumwe bw’Isi.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, nyuma yuko Ibiro bya Papa i Vatican byemeje urupfu rwa Papa Francis watabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika.

Perezida Paul Kagame, mu butumwa bwe; yagize ati “Tubabajwe n’itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis, Ijwi ry’imbabazi, kwicisha bugufi, no guharanira ubumwe bw’Isi.”

Umukuru w’u Rwanda yashimye imiyoborere ya Nyirubutungane Papa Francis yagize uruhare mu gutuma hamenyekana amateka ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda, ndetse inagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibaniro hagati ya Kiliziya n’akarere.

Ati “Imiyoborere ye yaranzwe no kuzirikana no kumenya amateka ya Kiliziya mu Rwanda, inayobora intambwe nshya mu mibanire hagati ya Kiliziya Gatulika n’akarere kacu, byose bishingiye ku kuri, ubwiyunge, ndetse n’intego zihuriweho ziganisha ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije cyane Kiliziya Gatulika, n’Abanyagatulika bose ku Isi.”

Muri Gicurasi 2017, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe na Nyirubutungane Papa Francis banagirana ibiganiro, byabaye nyuma y’igihe Kiliziya Gatulika yarakomeje guca ku ruhande uruhare yagize mu mateka mabi yabaye mu Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko ibyakozwe n’Abihayimana bayigizemo uruhare.

Muri uru ruzinduko rw’Umukuru w’u Rwanda, Papa Francis yasabye Imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya Gatulika muri aya mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe kandi Perezida Kagame n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, bahanye impano, aho Umukuru w’u Rwanda yashimye iyo yahawe na Papa Francis.

Mu masengesho yo gushima Imana yabaye muri Nzeri uwo mwaka wa 2017 Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bagiriye uruzinduko i Vatican, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku gisobanuro cy’impano yahawe na Papa.

Yagize ati “Yari impano nziza, ni nk’ifoto ariko yashushanyijwe n’umuntu, ansobanurira ko ari inzira iva mu icuraburindi, mu butayu, ijya ahera imyaka, aharumbutse, ahari ibyiza gusa. Arangije arambwira ngo icyo abimpereye ni uko azi ko ari rwo rugendo igihugu cyacu kirimo.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu bihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bari no Kwibuka ku nshuro ya 31, avuga ko ariko aya mateka mabi, badashobora kongera kuyasubiramo, ahubwo ko bazakomeza kujya aheza nk’uko iriya mpano ya Papa Francis ibisubanura.

Muri 2017 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican
Icyo gihe Papa Francis yahaye Perezida Kagame impano anamusobanurira icyo isobanuye ku mateka y’u Rwanda
Umukuru w’u Rwanda na we yamushyikirije impano yamuteguriye, iramunyura
Optimized by JPEGmini 3.13.3.15 0xa362b87a

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo wanahuye na Tshisekedi

Next Post

Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi

Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.