Perezida Paul Kagame yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis, avuga ko yari ijwi ryo kwicisha bugufi no guharanira ubumwe bw’Isi.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, nyuma yuko Ibiro bya Papa i Vatican byemeje urupfu rwa Papa Francis watabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika.
Perezida Paul Kagame, mu butumwa bwe; yagize ati “Tubabajwe n’itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis, Ijwi ry’imbabazi, kwicisha bugufi, no guharanira ubumwe bw’Isi.”
Umukuru w’u Rwanda yashimye imiyoborere ya Nyirubutungane Papa Francis yagize uruhare mu gutuma hamenyekana amateka ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda, ndetse inagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibaniro hagati ya Kiliziya n’akarere.
Ati “Imiyoborere ye yaranzwe no kuzirikana no kumenya amateka ya Kiliziya mu Rwanda, inayobora intambwe nshya mu mibanire hagati ya Kiliziya Gatulika n’akarere kacu, byose bishingiye ku kuri, ubwiyunge, ndetse n’intego zihuriweho ziganisha ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije cyane Kiliziya Gatulika, n’Abanyagatulika bose ku Isi.”
Muri Gicurasi 2017, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe na Nyirubutungane Papa Francis banagirana ibiganiro, byabaye nyuma y’igihe Kiliziya Gatulika yarakomeje guca ku ruhande uruhare yagize mu mateka mabi yabaye mu Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko ibyakozwe n’Abihayimana bayigizemo uruhare.
Muri uru ruzinduko rw’Umukuru w’u Rwanda, Papa Francis yasabye Imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya Gatulika muri aya mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe kandi Perezida Kagame n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, bahanye impano, aho Umukuru w’u Rwanda yashimye iyo yahawe na Papa Francis.
Mu masengesho yo gushima Imana yabaye muri Nzeri uwo mwaka wa 2017 Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bagiriye uruzinduko i Vatican, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku gisobanuro cy’impano yahawe na Papa.
Yagize ati “Yari impano nziza, ni nk’ifoto ariko yashushanyijwe n’umuntu, ansobanurira ko ari inzira iva mu icuraburindi, mu butayu, ijya ahera imyaka, aharumbutse, ahari ibyiza gusa. Arangije arambwira ngo icyo abimpereye ni uko azi ko ari rwo rugendo igihugu cyacu kirimo.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu bihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bari no Kwibuka ku nshuro ya 31, avuga ko ariko aya mateka mabi, badashobora kongera kuyasubiramo, ahubwo ko bazakomeza kujya aheza nk’uko iriya mpano ya Papa Francis ibisubanura.




RADIOTV10