Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Basobanuye ibikomeje gufata intera bikorerwa mu gace katakinyurwa n’abiganjemo abagore ku mugoroba

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Basobanuye ibikomeje gufata intera bikorerwa mu gace katakinyurwa n’abiganjemo abagore ku mugoroba
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyura ahitwa mu Rubumba ku muhanda uva mu isantere ya Bugarama werecyeza kuri Cimerwa mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, baravuga ko urugomo rukabije ruhakorerwa by’umwihariko urwo gufata abagore ku ngufu, rwatumye ntabakihanyura mu masaha y’umugoroba.

Uru rugomo rukorerwa kuri uyu muhanda wa kaburimbo, mu gihe indi nka wo ikunze kuba iriho amatara atuma abayikoresha mu ijoro bizera umutekano.

Si ko bimeze guhera ahitwa ku Cyagara uguna kuri kuri Cimerwa, kuko ho kuva mu masaha y’umugoroba, haba ari umwijima bigatuma abanyarugomo bahategera abahisi n’abagenzi mu gace k’ahitwa Rubumba hitaruye aho abantu batuye.

Nyirabihogo Martha wo mu Murenge wa Muganza ukunda kunyura aha mu Rubumba ati “Saa kumi n’ebyiri nta muntu ushobora kunyura aha ngaha, usanga hari abantu b’amabandi bagirira nabi abantu bakabambura. Nanjye ubwanjye narahanyuze umuntu arantega aranyirukankana niruka mvuza induru.”

Uretse ubwambuzi bukorerwa aha hantu, hari abandi bavuga ko hasambanyirizwa ab’igitsinagore ndeste ko mu bihe bitandukanye hagiye haboneka imirambo y’abantu bivugwa ko babaga bishwe n’abo bagizi ba nabi.

Nkurirarenga Alex ati “N’ubwicanyi buzamo kuko hari umwana w’umukobwa wahaguye twasanze mu murima wa soya bamutemaguye, hari n’umuganga wo mu Mashesha bahiciye na we bamutemaguye.”

Uwambaje Marie Jeanne nawe ati “Twebwe abagore twamaze kubimenyera ko ntawe ugomba kuhanyura wenyine bwahumanye, kuko bafata abantu ku ngufu. Si umwe si babiri bahasambanyirijwe.”

Bavuga ko igitera umurindi ubu bugizi bwa nabi ari uko uyu muhanda utashyizweho amatara, bagasaba ko na wo wacanirwa kuko byaca intege abitwikira umwijima bagakora ibyo bikorwa bibi.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko ubu busabe bwageze ku buyobozi bw’Akarere, icyakora igisubizo atanga nticyumvikanamo igihe buzashyirirwa mu ngiro.

Agira ati “Ubusabe babutugejejeho natwe tubifite muri gahunda zacu. Turitegura kuzawucanira nk’uko ducanira indi mihanda. Turi kubiganiraho ku buryo mu ngengo y’imari ya vuba twazabishyiramo.”

Uyu muhanda uva mu isantere ya Bugarama ugana ku ruganda rwa Cimerwa mu Murenge wa Muganza, ni wo wonyine wa kaburimo udafite amatara mu mihanda ya kaburimo iri mu Karere ka Rusizi.

Ku manywa haba hameze neza ndetse abantu bahanyura ntacyo bikandagira
Byagera nijoro bikaba ibindi bindi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo giherutse gufatirwa Moses mbere yuko atabwa muri yombi bwa kabiri

Next Post

Icyo America ivuga ku Munyarwanda yataye muri yombi ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo America ivuga ku Munyarwanda yataye muri yombi ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyo America ivuga ku Munyarwanda yataye muri yombi ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.