Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku bya mbere byemeranyijweho hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Amb. Olivier Nduhungirehe

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungireye yashimye ibyemezo byavuye mu biganiro biri guhuza Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari intambwe ishimishije iganisha ku gushaka mahoro arambye.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryacyeye, Ihuriro AFC/M23 rishyize hanze itangazo ry’ibyemezo bihuriweho hagati yaryo na Guverinoma ya DRC, byavuye mu biganiro bari gufashwamo na Leta ya Qatar.

Iri tangazo rivuga ko ibi biganiro biri kuba mu mwuka mwiza, rigaragaza ko impande zombi zifite ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Ibi byemezo kandi bigaragaza ko impande zombi zemeranyijwe guhagarika imirwano mu buryo bwa vuba, kugira ngo haboneke uburyo hakorwa ibindi biganiro bigamije gusasa inzobe yo kwigira hamwe intandaro y’amakimbirane ari muri iki Gihugu, no gushaka umuti wabyo.

Nyuma yuko iri tangazo rigiye hanze, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye ibi byemezo byavuye mu biganiro biri guhuza Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati “Iri tangazo rihuriweho hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 ku bw’ubuhuza bwa Qatar, bugaragaza intambwe y’ingenzi ndetse ihamye iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ibyemeranyijweho byashyiranwa mu bikorwa ubushake bwose.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kandi iyi ntambwe yagezweho hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa, ari kimwe mu bikorwa biriho bikorwa muri uku kwezi kwa Mata 2025 ndetse n’u Rwanda rurimo kandi rubifitemo ubushake bushyitse.

Ibiganiro byo muri Qatar hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo, nubwo nta makuru menshi bikunze gutangwaho, byaje nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi wa DRC, Felix Tshisekedi bahuye mu nama yabereye nubundi i Doha muri Qatar tariki 18 Werurwe 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo Rwanda, yavuze ko uku guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi, atari ibindi biganiro byavutse hagati y’u Rwanda na DRC, ahubwo ko byari bigamije kongera kubyutsa icyizere hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi [ibyo yise ‘Confidence building measure’], kugira ngo byorohereze ibindi biganiro bigomba kuba bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco ari mu kababaro k’ibyago yagize

Next Post

U Rwanda rwamenye Ibihugu bihuriye mu itsinda mu gikombe cya Afurika cya Basketball y’Abagore

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwamenye Ibihugu bihuriye mu itsinda mu gikombe cya Afurika cya Basketball y’Abagore

U Rwanda rwamenye Ibihugu bihuriye mu itsinda mu gikombe cya Afurika cya Basketball y’Abagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.