Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya Ibihugu bikomokamo impunzi 130 u Rwanda rwakiriye

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in MU RWANDA
0
Menya Ibihugu bikomokamo impunzi 130 u Rwanda rwakiriye
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwakiriye abantu 137 barimo abashaka ubuhungiro n’abimukira bavuye muri Libya bagize icyiciro cya 21 cy’abaturutse muri iki Gihugu bari baragezemo bahunze Ibihugu byabo, barimo umubare munini w’abakomoka muri Sudan.

Aba bantu 137 bakiriwe n’u Rwanda mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025 mu gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR).

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko “U Rwanda rwakiriye itsinda ry’icyiciro cya 21 ry’abantu 137, bashaka ubuhungiro bakuwe muri Libya.”

Aba bantu barimo abenshi bakomoka muri Sudan, aho abafite inkomoko muri iki Gihugu ari 81, hakaba 21 bakomoka muri Ethiopia, abandi 21 na bo bakaba bakomoka muri Sudan y’Epfo, n’abandi 14 bo muri Eritrea.

Ibihugu bikomokamo aba bantu bakiriwe n’u Rwanda bakuwe muri Libya aho bari baraheze nyuma yo guhunga Ibihugu byabo, byose bisanzwe birimo ibibazo birimo intambara, nka Sudan ikomeje kugarizwa n’intambara ikomeje guhitana abatari bacye ikanatera benshi kuva mu byabo.

Aba bantu bakiriwe n’u Rwanda, bazahita boherezwa mu kigo bazacumbikirwamo, mu gihe hagishakishwa Ibihugu bizabakira, bakajya kubibamo.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyizeho uburyo bwo kubanyuza mu kigo by’agateganyo mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo, kubafasha kubona ibisubizo birambye ku mpunzi ziri mu kaga ziri mu bibazo muri Libya binyuze kubanyuza mu Rwanda by’igihe gito.”

Benshi mu bantu bagiye bakurwa muri Libya muri ubu buryo bakazanwa mu Rwanda mu rwego rwo gutaba ubuzima bwabo bwabaga buri mu kaga, bagiye babona Ibihugu bibakira.

Kuva muri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abantu 2 760 baturutse muri Libya, aho abagera mu 2 100 bamaze kubona Ibihugu bibakira.

U Rwanda rwakiriye impunzi 137

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − six =

Previous Post

U Rwanda rwamenye Ibihugu bihuriye mu itsinda mu gikombe cya Afurika cya Basketball y’Abagore

Next Post

Rutahizamu Byiringiro Lague ari mu byishimo byo kwakira umuryango we uvuye i Burayi

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutahizamu Byiringiro Lague ari mu byishimo byo kwakira umuryango we uvuye i Burayi

Rutahizamu Byiringiro Lague ari mu byishimo byo kwakira umuryango we uvuye i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.