Nyuma yuko Koreya ya Ruguru yemeye ku mugaragaro uruhare rwayo mu ntambara ihanganishije Ukrain n’u Burusiya, Perezida Vladimir Putin yashimiye uruhare rw’ingabo za Koreya ya Ruguru mu rugamba rwo kwigarurira agace Kursk ko mu Burusiya hari katwawe na Ukraine.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kremlin ku wa Mbere tariki 28 Mata 2025, Putin yashimiye Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ku nkunga akomeje gutera u Burusiya mu rugamba ihanganyemo na Ukraine.
Yagize ati “Ndashimira ubutwari, imyitozo ihambaye n’ubwitange by’ingabo za Koreya ya Ruguru, zarwanye zifatanyije n’ingabo z’u Burusiya, zirinda Igihugu cyacu nk’icyabo.”
Koreya ya Ruguru yemeye ku mugaragaro ko yohereje ingabo zayo gufasha iz’u Burusiya nyuma y’iminsi ibiri gusa u Burusiya butangaje ko bwigaruriye burundu akarere ka Kursk, gaherereye ku mupaka wa Ukraine.
Ukraine yari yarigaruriye igice cy’aka karere ka Kursk nyuma y’igitero gitunguranye yatangije muri Kanama 2024.
Icyakora abategetsi ba Ukraine bahakanye ibyavuzwe n’u Burusiya ko bwamaze kwigarurira ako gace kose, gusa mu itangazo Pyongyang yashyize ahagaragara, na yo yemeje ko igikorwa cyo kwigarurira Kursk, cyagenze neza binyuze mu gusubiza inyuma igitero gikomeye cyari cyagabwe na Ukraine ku Burusiya.
Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru, rivuga ko Kim Jong Un , yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo mu Burusiya hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano yasinyanye na Perezida Putin muri Kamena 2024.
Aya masezerano asaba Ibihugu byombi gukoresha uburyo bwose bushoboka mu gutanga ubufasha bwihuse mu bya gisirikare igihe kimwe muri byo cyaba gitewe.
Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za America, Koreya y’Epfo na Ukraine zatangaje ko Koreya ya Ruguru yohereje abasirikare bari hagati y’ibihumbi 10 na 12 muri Ukraine mu mpera z’umwaka ushize.
Gusa Koreya ya Ruguru ntiyigeze itangaza umubare w’ingabo yohereje mu Burusiya cyangwa se abahasize ubuzima.
Muri Werurwe uyu mwaka igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagera ku 4 000 bapfuye abandi benshi bagakomerekera mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10