Nyuma yuko uwiyita Bakame ku rubuga nkoranyambaga rwa X atangaje ubutumwa buvuga nabi Umukozi w’Imana, Pasiteri Julienne Kabanda Kabirigi, akamwita ‘Intumwa ya Satani ku Isi’, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwatangiye gusuzuma iby’ubu butumwa niba burimo ibigize ibyaha.
Uwiyita Bakame kuri X, yanditse ubutumwa kuri uru rubuga nkoranyambaga agira ati “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda, uwampuza na we isi yose itureba nkamubaza ikibazo 1 cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha.”
Ni ubutumwa benshi bamaganiye kure, bagaya uyu muntu wanditse ubutumwa bwibasira uyu mukozi w’Imana uri mu bakurikirwa na benshi mu Rwanda muri iki gihe.
Bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyamaba, banasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabyinjiramo, rugakurikirana ibyatangajwe n’uyu muntu hakiri kare kuko byumvikanamo ingengabitekerezo mbi.
Uwitwa Bugingo Celius yagize ati “RIB na Murangira B. Thierry Banyakubahwa turabasaba kujya mukumira kuko ibi bintu bigize icyaha, kandi harimo no gukurura amacakubira, no kwibasira abantu ukoresheje imbuga nkoranyambaga. Niba umuntu atinyuka akita undi intumwa ya Satani mu ruhame, birakomeye.”
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yavuze ko nyuma yuko hari abantu benshi bakomeje gusaba ko iby’ubu butumwa byakurikiranwa, hatangiye gukorwa isesengura kuri ubu butumwa, kugira ngo harebwe niba hari impamvu zatuma uwabwanditse abiryozwa imbere y’Inkiko.
Yagize ati “Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB.”
Dr Murangira yavuze kandi ko hanasuzumwa niba haramutse hagaragayemo ibyaha, niba byakurikiranwa na nyiri ubwite uvugwa muri buriya butumwa cyangwa bikaba byakurikiranwa n’urwego rubifite mu nshingano. Ati “Ikizavamo (mu gusuzuma) ni cyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”
Ubu butumwa bwanditswe n’uwiyita Bakame, nyuma yuko uyu mukozi w’Imana Julienne Kabirigi Kabanda akoze igitaramo cy’iminsi itatatu cyiswe ‘Thanksgiving’, cyitabiriwe na benshi.
RADIOTV10