Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyavuzwe ku muvugabutumwa ukunzwe mu Rwanda Past.Julienne bikazamura impaka byinjiwemo n’inzego

radiotv10by radiotv10
28/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyavuzwe ku muvugabutumwa ukunzwe mu Rwanda Past.Julienne bikazamura impaka byinjiwemo n’inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko uwiyita Bakame ku rubuga nkoranyambaga rwa X atangaje ubutumwa buvuga nabi Umukozi w’Imana, Pasiteri Julienne Kabanda Kabirigi, akamwita ‘Intumwa ya Satani ku Isi’, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwatangiye gusuzuma iby’ubu butumwa niba burimo ibigize ibyaha.

Uwiyita Bakame kuri X, yanditse ubutumwa kuri uru rubuga nkoranyambaga agira ati “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda, uwampuza na we isi yose itureba nkamubaza ikibazo 1 cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha.”

Ni ubutumwa benshi bamaganiye kure, bagaya uyu muntu wanditse ubutumwa bwibasira uyu mukozi w’Imana uri mu bakurikirwa na benshi mu Rwanda muri iki gihe.

Bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyamaba, banasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabyinjiramo, rugakurikirana ibyatangajwe n’uyu muntu hakiri kare kuko byumvikanamo ingengabitekerezo mbi.

Uwitwa Bugingo Celius yagize ati “RIB na Murangira B. Thierry Banyakubahwa turabasaba kujya mukumira kuko ibi bintu bigize icyaha, kandi harimo no gukurura amacakubira, no kwibasira abantu ukoresheje imbuga nkoranyambaga. Niba umuntu atinyuka akita undi intumwa ya Satani mu ruhame, birakomeye.”

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yavuze ko nyuma yuko hari abantu benshi bakomeje gusaba ko iby’ubu butumwa byakurikiranwa, hatangiye gukorwa isesengura kuri ubu butumwa, kugira ngo harebwe niba hari impamvu zatuma uwabwanditse abiryozwa imbere y’Inkiko.

Yagize ati “Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB.”

Dr Murangira yavuze kandi ko hanasuzumwa niba haramutse hagaragayemo ibyaha, niba byakurikiranwa na nyiri ubwite uvugwa muri buriya butumwa cyangwa bikaba byakurikiranwa n’urwego rubifite mu nshingano. Ati “Ikizavamo (mu gusuzuma) ni cyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”

Ubu butumwa bwanditswe n’uwiyita Bakame, nyuma yuko uyu mukozi w’Imana Julienne Kabirigi Kabanda akoze igitaramo cy’iminsi itatatu cyiswe ‘Thanksgiving’, cyitabiriwe na benshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Indi kipe mu Rwanda yahagaritse Umutoza nyuma yo kunyagirwa ibitego byavuzweho byinshi

Next Post

Umuhanzi Meddy n’umugore we baritegura kwibaruka ubuheta

Related Posts

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

IZIHERUKA

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk
AMAHANGA

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Meddy n’umugore we baritegura kwibaruka ubuheta

Umuhanzi Meddy n’umugore we baritegura kwibaruka ubuheta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.