Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana
Share on FacebookShare on Twitter

Ntazinda Erasme wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza uherutse kweguzwa agahita anatabwa muri yombi, ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko, Umunyamategeko we yasabye ko urubanza rusubikwa kubera inzitizi yatanze yisunze ingingo ivuga ku cyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.

Ni urubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ariko rusubikwa ku busabe bwa Me Nyangenzi Bonane wunganira uregwa.

Uyu wabaye Umuyobozi wagejewe ku cyicaro cy’Urukiko rwa Kicukiro arindiwe umutekano bidasanzwe, ntiyagejewe imbere y’Umucamanza ngo abanze gusomerwa ibyaha akurikiranyweho nk’uko bikorwa ku bandi bagiye kuburanishwa, ahubwo yahise abazwa niba yiteguye kuburana, ariko Umunyamategeko we avuga ko batiteguye.

Mu buryo budatomoye, Me Nyangenzi Bonane yabwiye Umucamanza ko bafite inzitizi ikwiye guhabwa ishingiro kugira ngo urubanza rusubikwe, avuga ko iyo nzitizi n’icyifuzo cyabo bishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2018.

Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ikurikirana ry’icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo”, igira iti “Gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.”

Iyi nzitizi itavuzweho byinshi n’Ubushinjacyaha, bwabwiye Urukiko ko rwazayisuma nk’uko byasabwe n’uruhande rw’uregwa, ubundi rugafata icyemezo.

Mu isesengura rijyanye n’ibivugwa muri iyi ngingo, Urukiko ni rwo rufite mu biganza byarwo niba ruzakomeza kuburanisha uyu mugabo wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, cyangwa rugahagarika urubanza, gusa kuba dosiye yaramaze kuregerwa Urukiko, Umucamanza aba afite ububasha bwo kudaha agaciro ubu busabe, akemeza ko uregwa akomeza kuburanishwa.

Urukiko rwakiriye ubusabe bw’uregwa, bwahise bufata icyemezo cyo gusubika urubanza, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 09 Gicurasi 2025.

Nyuma yuko Ntazinda Erasme yari amaze kweguzwa akanatabwa muri yombi, havuzwe byinshi ku myitwarire ye itanoze yamurangaga, irimo ubushoreke anakurikiranyweho ubu mu Rukiko, ndetse ahanagaragaye amafoto y’umugore bivugwa ko bafitanye umubano wihariye.

Mu byavuzwe kandi, harimo ifoto y’uwo mugore “bafitanye umubano wihariye” yifotoje yicaye mu biro by’Akarere ka Nyanza, mu ntebe ya Ntazinda, aho uyu wayifotoje yanayisangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Ntazinda ubwo yagezwaga ku Rukiko

RADIOTV10

Comments 1

  1. Boniface says:
    6 months ago

    Yewe munyamakuru we, muri iyi dosiye, niba uwahemukiwe atariwe wareze, ntakindi urukiko ruzakora uretse gufunga iyi case.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 4 =

Previous Post

Abarimo ‘Capitaine’ b’igisirikare cya Congo biciwe mu mirwano yabahuje n’imitwe irimo urwanya u Burundi

Next Post

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Related Posts

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America
MU RWANDA

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.