• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Leta ya Sudan yacanye umubano n’Igihugu ishinja gufasha umutwe uhanganye n’igisirikare cyayo

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Leta ya Sudan yacanye umubano n’Igihugu ishinja gufasha umutwe uhanganye n’igisirikare cyayo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe intamabara ihanganishije Igisirikare cya Sudan na Rapid Support Forces ikomeje guhindura isura, Guverinoma y’iki Gihugu, yacanye umubano na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ishinja gutera inkunga uyu mutwe.

Minisitiri w’umutekano wa Sudan, Yassin Ibrahim, yatangaje ko Sudan yafashe icyemezo cyo gucana umubano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bitewe n’uko umutwe wa Rapid Support Forces uterwa inkunga na kiriya Gihugu yaba ari mu buryo bwa gisirikare, mu mikoro y’amafaranga, mu bikoresho ndetse no muri politiki.

Sudan ivuga ko byumwihariko ubu bufasha buhabwa Rapid Support Forces bwagize uruhare runini mu ruhererekane rw’ibitero uyu mutwe uherutse kugaba mu gace ka Port Sudan.

Ni mu gihe Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yo yahakanye yivuye inyuma ibi birego iregwa na Leta ya Sudan byo gufasha uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Leta.

Nyuma yo guca uyu mubano, birashobora ko ibikorwa byose bifite aho bihuriye na Dipolomasi ya Sudan muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bizaba byamaze gufungwa.

Binavugwa kandi Igihugu cya Sudan giteganya gufunga Ambasade yacyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma yo gufata iki cyemezo cyo gucana umubano n’iki Gihugu.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − nineteen =

Previous Post

BREAKING: Hatangajwe inkuru y’akabaro y’urupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda baguye muri Mozambique

Next Post

Perezida Kagame uri mu Bufaransa yahuye na Emmanuel Macron

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Perezida Kagame uri mu Bufaransa yahuye na Emmanuel Macron

Perezida Kagame uri mu Bufaransa yahuye na Emmanuel Macron

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.