Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ntibakozwa iby’amafaranga yasabwe buri rugo yo kugura imodoka y’umutekano, bakavuga ko batumva uko basabwa kugurira Leta igikoresho kandi batayirusha amikoro.

Amakuru yuko buri rugo rwo mu Murenge wa Kigabiro rwasabwe gutanga umusanzu, bamwe mu baturage bavuga ko bayamenyeye mu Nteko z’Abaturage kandi ko nta bushobozi bafite bwo gutanga ayo mafaranga.

Bamwe bavuga ko batarusha ubushobozi Leta ku buryo bayigurira imodoka kandi ngo si byo bikenewe cyane kuko hari ibikenerwa kwishyura na byo ngo biba bibagoye.

Umwe utifuje ko amazina ye amenyekana, yavuze ko buri rugo rwasabwe kwishyura 5 000 Frw, ariko ko hari ab’amikoro macye ku buryo ayo mafaranga batayabona.

Ati “Niba ndya mvuye guca incuro hanze nzakorera cya gihumbi ngitahane mburare? Tukibaza turi Leta ifite imodoka nke ku buryo bajya mu baturage buri muturage n’Ibihumbi Bitanu! Byaratuyobeye.”

Ryumugabe Emmanuel na we yagize ati “Ntabwo ari yo [imodoka] ikenewe cyane, kuko hari ibindi by’imbogamizi tugenda duhura na byo, kwishyura Mituweri, umusanzu w’mutekano birahari …”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc avuga ko igitekerezo cyo kugura iyi modoka y’Umurenge y’Umutekano cyavuye mu Nama Njyanama y’Umurenge ariko kandi ko amafaranga atazatangwa na buri rugo ahubwo ko azatangwa n’urugo rufite ubushobozi.

Ati “Ni igitekerezo cy’inana Njyanama ariko kandi kikaba igitekerezo cy’abaturage nyuma yo kubona bafite irondo ry’umwuga rikora neza kandi rinahemberwa igihe, barabitekereza bati tubaye dufite n’imodoka yunganira iri rondo ry’umwuga byakomeza kudufasha mu mutekano.”

Nubwo Umurenge uvuga ko byaturutse mu bitekerezo by’abaturage ku mikorere myizay’irondo, amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana yo aremeza ko byatewe n’ubujura bwakomejeje kujujubya ababaturage.

Umuyobozi w’Akarere, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati “Rero inama Njyanama y’Umurenge iraterana ku busabe bw’abo baturage benshi bavugaga ko ikibazo ko ari cyo babona cyafasha, Umurenge w’umujyi wa Kigabiro ibijyanye n’umutekano inama Njyanama iza kwemeza ko buri rugo rwagira umusanzu rutanga hakazagurwamo imodoka izajya ifasha mu kuzenguruka hose.”

Ni icymezo bamwe mu baturage babona ko kibabanganiye mu igenamigambi ryabo mu gihe hari izindi serivisi zibasaba amafaranga na yo ngo biba bigoranye kuyabona.

Bavuga ko ari amafaranga yo kuzajya ibafasha mu gucunga umutekano
Gusa ngo ntibumva uko bagurira leta imodoka kandi isanganywe nyinshi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 4 =

Previous Post

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Next Post

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board
AMAHANGA

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

by radiotv10
14/12/2025
0

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.