Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] yanditseho ubutumwa asaba Polisi y’u Rwanda kumujyana mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa ngo kuko ubuzima bwo hanze bwanze, imusubiza imubwira ko “hano hanze nta muteto nshuti” ariko inamugira inama yo kugana amashuri y’imyuga, ngo kuko n’Iwawa bishobora kumwangira.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Gicurasi uwiyita Kwigabyanze [cyangwa Nibisazi] kuri X, anyujije ubutumwa kuri uru rubuga nkoranyambaga, yisabira Polisi y’u Rwanda kumujyana mu Kigo Ngororamuco.
Uyu wiyita Kwigabyanze kuri X, yagize ati “Muraho Polisi y’u Rwanda, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye, mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”
Polisi y’u Rwanda, mu gusubiza ubu butumwa, na yo yakoresheje Konti y’uru rwego, imugira inama ariko ibanje kwibutsa uyu ko mu buzima nta guteta.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Muraho, Kwigabyanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, naho Iwawa wabona ugezeyo bikanga.”
Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, mu butumwa bwarwo rwakomeje rugira “Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya.”
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2024, Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, ubwo hizihizazwaga imyaka 10 yari ishize uru rwego rugiyeho, yibukije abakiri bato ko bagomba guteta [ijambo risa n’iryakoreshejwe na Polisi y’u Rwanda muri ubu butumwa bwago].
Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Imyaka yanyu ntimuzayipfushe ubusa, ntimuzatete cyane, guteta ni byiza, bigushobokeye wateta, ariko na byo wajya ubiha igihe cyabyo.”

RADIOTV10