Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu birori bikomeye byaranzwe n’imyireko ya gisirikare n’intwaro za rutura, u Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye itsinzi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, ubwo bwatsindaga u Budage bw’Aba-Nazi.

Ibi birori byitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, n’abandi Bakuru b’Ibihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyeti, baje kwifatanya na Perezida Vladimir Putin, umaze igihe kinini ku butegetsi kurusha abandi bayoboye u Burusiya nyuma Josef Stalin.

Ni ibirori byabereye ku rubuga ‘Red Square’ rw’inzu ndangamateka ya Vladimir Lenin, iherereye mu murwa mukuru i Moscow.

Ibi birori bibaye mu gihe hatangiye agahenge k’iminsi 72 katanzwe na Perezida Putin, mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, ari na yo imaze guhitana abantu benshi kurusha izindi zose zabaye i Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya (Kremlin) bivuga ko kwitabira ibi biroro kw’inshuti z’u Burisiya nka Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Perezida w’u Brazilm Luiz Inacio Lula da Silva, ndetse n’abandi bayobozi benshi baturutse mu Bihugu byahoze bigize Ubumwe bw’Abasoviyeti, muri Afurika, Asia no muri Amerika y’Amajyepfo, bigaragaza ko u Burusiya butatereranywe, nubwo bagenzi babo bo mu Bihugu byo mu burengerazuba byari inshuti zabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi batitabiriye.

Ubumwe bw’Abasoviyeti bwatakaje abantu barenga miliyoni 27 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, bari bahanganyemo n’ingabo za Nazi, ariko birangira Ubumwe bw’Abasoviyeti bubatsinze, ndetse mu 1945 hazamurwa ibendera ry’intsinzi yabo ku ba Nazi, nyuma yo kwiyahura kwa Adolf Hitler wari ubayoboye.

Perezida Putin na Xi w’u Bushinwa bakurikiye akarasisi

Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya Andrei Belousov

Hakozwe akarasisi kadasanzwe

Herekanywe intwaro za rutura

Photos © The Telegraph

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 8 =

Previous Post

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Next Post

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.