Inzu icuruza imiti (Pharmacy) yo mu Karere ka Ngoma ikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), imaze amezi abiri ifunze mu buryo abaturage batamenye bigatuma bakora ingendo ndende bajya gushaka indi mu kandi Karere, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hari ibyo yakoze itabyemerewe bigatuma iba ifunzwe.
Iyi Farumasi yifashishwaga n’abasanzwe bafite ubwishingizi bita ko ari RAMA, bavuga ko nyuma yuko ifunzwe, iyo baje kwivuriza mu mavuriro ari muri aka gace, bishyura imiti 100% mu gihe yabafashafa kwishyura hakoreshejwe ubwishingizi.
Bavuga ko kugira ngo babone Farumasi baguriramo imiti, bibasaba kujya mu Karere ka Kayonza, ku buryo bibashyira mu bihombo byinshi.
Umwe wakoze urugendo akajya gushakira imiti i Kayonza avuye i Rukumberi, yagize ati “Amatike ni menshi cyane kandi umuntu aza nta no kumenya ngo ibintu bihagaze bite.”
Akomeza avuga ko batumva impamvu iriya farumasi yahagaze kandi n’amafaranga y’ubwishingizi bakaba bakomeje kuyakatwa ariko ntacyo bibamariye.
Ati “Tukamenya impamvu kandi amafaranga y’ubwishingizi tuzi ko buri kwezi bayadukata kuko nari nzi ko ndibuze nkakoresha RAMA nkuko bisanzwe nkataha none bambwiye ko ari ukujya kwigurira imiti 100%.”
Undi yagize ati “Kubona umuti kuri RAMA biragorana bigasaba ko umuntu ajya mu Karere ka Kayonza ni ibirometero byinshi cyane, hazamo ibihombo byinshi, amafaranga menshi y’urugendo kujya kugura imiti ukayigura Ijana ku Ijana kandi wakaswe amafaranga kandi RSSB ibifite mu nshingano kutuvuza urumva ko birimo igihombo.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa avuga ko hari ubugenzuzi bwakozwe bugasanga iyi farumasi yafunzwe hari ibyo yanyuranyije n’amabwiriza.
Ati “Ubu hari gukurikiranwa ko ibyo basabwe babishyira mu buryo kugira ngo bakomeze bakorera. Hagati aho abarwayi bakeneye izo serivisi bakoresha Farumasi z’Akarere ndetse n’izishobora kuba ziri ku Bitaro, ariko natwe turi kubafasha kugiran go byihute bidakomeza kubangamira mu kubona imiti cyane cyane iyunganiwe na RSSB ku bafite ubwo bwishingizi.”
Muri Farumasi umunani zibarizwa mu Karere ka Ngoma, imwe yonyine ni yo yakoranaga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, ku buryo abakoresha ubwishingizi bo muri aka Karere badashobora kubona indi baguramo imiti.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10