Guverinoma y’u Rwanda irafungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Gihugu cya Hongrie cyo ku Mugabane w’u Burayi, hanabe ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi bigamije gukomeza gutsimbataza umubano wabyo.
Ni igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 nk’uko tubikesha Umunyamakuru Karirima Aimable Ngarambe ukorera ku Mugabane w’u Burayi.
Iyi Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie, yubatse mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu, i Budapest ahaza no kubera umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere.
Umunyamakuru Karirima avuga ko biteganyijwe ko igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iyi Ambasade, kitabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire, ndetse n’uwa Siposo, Nelly Mukazayire.
Nanone kandi biteganyijwe ko uyu muhango unitabirwa n’Umuyobozi mu nzego nkuru uturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Hongrie, unagirana ibiganiro na bagenzi be baturutse mu Rwanda.
Ibiganiro biteganyijwe kuba hagati y’abayobozi ku mpande zombi, biranagaruka ku byakomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Hongrie usanzwe wifashe neza ndetse n’inzego zirimo amahirwe yabyazwa umusaruro mu mikoranire ku mpande zombi.
Iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie, kibaye nyuma y’iminsi micye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye Ambadaderi wa Hongrie mu Rwanda, Zsolt Mészáros banagiranye ibiganiro bigamije gukomeza guha imbaraga imibanire y’Ibihugu byombi.
Ubwo Ambasaderi Zsolt Mészáros yakirwaga na Minisitiri Nduhungirehe tariki 06 Gicurasi 2025, uwo munsi yanakiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aho bagiranye ibiganiro byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na Hongrie mu bijyanye n’ibikorwa remezo bya Siporo.



RADIOTV10