Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika mu nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’Ubucuruzi izwi nka Africa CEO Forum.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame, yanitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, barimo Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, na Bassirou Diomaye Faye, ndetse na Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yatangajwe kuri uyu wa Mbere, avuga ko “Perezida Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yagiye kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu banyuranye bo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’abayobozi b’Ibigo by’ubucuruzi 2 000, abashoramari, ndetse n’abafata ibyemezo bya Politiki baturutse muri Afurika no mu bindi bice by’Isi mu Ihuriro ngarukamwaka rya Africa CEO Forum.”
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu Banyacyubahiro baza kugira uruhare mu kiganiro gitangirwa muri iyi nama gifite insanganyamatsiko igaruka kuri politiki zikwiye kwifashishwa mu gukomeza inzira y’iterambere ku Mugabane wa Afurika n’uburyo byagerwaho bitewe n’ibibazo biri ku Isi muri ibi bihe.
Ihuriro nk’iri Africa CEO Forum ry’umwaka ushize wa 2024 ryari ryabereye i Kigali mu Rwanda, aho Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yaritangizaga, yagaragaje ko kugira ngo Afurika ibashe guhangana n’imbogamizi zikiyizitira mu iterambere ryayo, Ibihugu by’uyu Mugabane bikwiye guhuza imbaraga, kuko binasangiye izo mbogamizi.
Umukuru w’u Rwanda yari yagaragaje ko Afurika ifite 20% by’abatuye Isi, kandi ko mu myaka ya 2050 bazaba bageze kuri 25%, kandi icyo gihe uyu Mugabane ukazaba ufite ubukungu bwihagazeho, ariko ko bitazikora, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere.


RADIOTV10