• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakozi b’ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, barataka inzara ibarembeje kubera kumara igihe kinini badahembwa, bakavuga ko ikibateye impungenge ari uko shampiyona igiye gushyirwaho akadomo, ku buryo bashobora kuzataha amaramasa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe cyavugishije bamwe muri aba bakozi, avuga ko baheruka gukora ku mushahara mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, none amezi atatu akaba yihiritse batazi uko umushahara umera.

Umwe muri aba bakozi batahishe no kuvuga ko inzara n’amadeni bibarembeje, yagize ati “Duheruka guhembwa ukwezi kwa mbere.”

Uyu waganirije iki kinyamakuru, avuga ko hari n’abakozi baherutse gusa nk’abashaka kwivumburira kuba badaheruka guhembwa, ariko nyuma baza kwisubiraho kuko babonaga ntayandi mahitamo.

Yagize ati “Mbere y’umukino wa Rutsiro FC hari abagize ‘staff’ bari banze kujya mu mwiherero, bagiyeyo ubona ko batishimye.”

Ikibateye impungenge cyane, ni ukuba shampiyona ibura iminsi micye ngo irangire, ku buryo bashobora kuzamburwa mu gihe yarangira badahawe amafaranga yabo.

Undi yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bushobora gusa nk’ububahumye amaso bukabahemba ukwezi kumwe ariko igihe shampiyona yaba irangiye, bikarangirira aho.

Ati “Ubu birashoboka ko bajya ku gitutu bakaduhemba nk’ukwezi kumwe, ubundi bikaba birarangiye, abantu bose bagahita bigendera, Perezida agakuraho telefoni.”

Ni mu gihe abakinnyi bo baberewemo ibirarane by’umushahara w’ukwezi kumwe kwa kane, kuko mu minsi ishize bahawe imishahara y’amezi abiri (kwa kabiri n’ukwa gatatu) na bo bari baberewemo.

Nubwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée atabashije kuvugana n’iki kinyamakuru kivuga ko cyamugerageje inshuro nyinshi bikananirana, havugwa amakuru ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwizeza abakozi bayo ko butegereje guhabwa amafaranga bugombwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo kuba yarabaye iya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro, ubundi bukabishyura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

Next Post

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w'Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.