• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in SIPORO
0
Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanganishije umufana w’iyi kipe uherutse guhohoterwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri sitade, wamukubise umutego.

Bikubiye mu butumwa bwashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, bwihanganisha umukunzi w’iyi kipe wagaragaye mu mashusho akubitwa umutego n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri Sitade.

Iki kibazo cyabaye ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025 ubwo ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Police FC mu mikino ya Shampiyona, aho uyu mufana yagaragaye ava mu kibuga, agakubitwa umutego n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri sitade, akagwa nabi.

Ubutumwa bw’iyi kipe, bugira buti “Rayon Sports yihanganishije umukunzi wacu Olivier NISHIMWE wahohotewe n’ushinzwe umutekano (Steward) ku mukino wahuje Rayon Sports na Police FC ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025 kuri Kigali Pele Stadium.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports bukomeza bugira buti “Turashima Police y’u Rwanda ikomeje gukurikirana iki kibazo, tunasaba ko NISHIMWE yahabwa ubutabera.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi nyuma yuko amashusho agaragaza iki kibazo akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uriya musekirite.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryashyize hanze itangazo, rivuga ko ryababajwe na kiriye gikorwa kigayitse, kandi ko ryatangiye kubikurikirana kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Next Post

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.