Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza mu mirima y’icyayi ya Kagera kubera urugomo rw’abantu bataramenyekana, bahategera abahisi n’abagenzi bitwaje ibirimo imihoro, ubundi bakabambura ibyabo bakanabakubita ku buryo hari n’abahasiga ubuzima.
Ntawumvayino Sebuhinja wo mu Kagari ka Bahimba wakorewe urugomo aha hantu ubugirakabiri ndetse agakomeretswa n’abo bagizi ba nabi, avuga ko abo bantu bataramenyekana bamutegaga ubwo yabaga ageze ahantu hahinze icyayi.
Ati “Numva bamfashe inkoni zimereye nabi ngize ngo nabaza ngo muri kunziza iki baba barantemye, nari mfite iradiyo n’itoroshi barabinyaka barirukanka.”
Ni ikibazo gitakwa n’abatuye mu Tugari twa Mukondo, Kigarama na Bahimba bakunze kunyura mu muhanda uva mu isantere ya Mahoko werecyeza mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko uretse kwabamburwa n’aba banyarugomo binatuma badakora bisanzuye kubera ubwoba.
Imanizabayo Claudine ati “Bafite amatoroshi yaka kurusha moto, barakubwira ngo icyo ufite cyose shyira hasi maze waba ntacyo ufite bakagukubita, waba umunyamahirwe bakagusiga uri muzima ariko hari n’ubwo baguhwanyirizamo.”
Mbonyinshuti Jean Bosco ati “Baba bitwaje imipanga n’inkoni bakaza bakagotera abantu muri iki cyayi kuko nta n’abantu baba bahaturiye benshi, natwe tuba twahahamutse iyo saa moya zitugereyeho bityo rero tugakora amasaha make kugira ngo tutahagirira ibibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique avuga ko uru rugomo rwigeze kubaho mu myaka myinshi ishize ariko ko rudaherutse.
Ati “Uko hateye koko tutahashyize imbaraga hari abahahohotererwa kuko hadatuwe, ni yo mpamvu twahashyize irondo kuko hahurira Bahimba, Mukondo na Kigarama ariko kandi mu gihe bwije cyane tuzavugana n’abaturage bajye bareka kuhanyura kuko n’ubundi twabitiranya n’ibisambo.”
Ni mu gihe abaturage bo muri uyu Murenge wa Nyundo bavuga ko uru rugomo rwatangiye kugira ubukana mu myaka itarenze ibiri ishize, kandi ko ikibabaje n’abarukora batajya bafatwa.



Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10