Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo kwishyuza ibihumbi 20 USD (miliyoni 28 Frw), kandi atakwishyurwa mu byumweru bitatu agahita ayijyana muri FIFA.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 yahamirijwe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports FC utashatse gutangaza imyirondoro ye, avuga ko, Robertinho wahoze atoza iyi kipe ikaza kumuhagarika, yayihaye ibyumweru bitatu byo kuba yamwishyuye, bitaba ibyo agakomezanya ikirego cye muri FIFA.
Robertinho yahagaritswe na Rayon Sports FC tariki ya 14 Mata 2025, mu gihe amasezerano ye yari asigaje amezi abiri gusa, yagombaga kurangirana n’ukwezi kwa Kamena.
Uyu mutoza w’imyaka 64 asanzwe ahembwa ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika, yari yagaruwe muri iyi kipe n’ubundi yigeze gutoza mu myaka yatambutse.
Robertinho azamuye ikirego nyuma yuko bamwe mu bakozi b’iyi kipe ya Rayon Sports batangaje ko na bo ibabereyemo umwenda w’amezi atatu dore ko baheruka gukora ku mushahara w’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka.
Ni mu gihe iyi kipe iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho ifite amanota 59, aho ikurikirwa na mucyeba wayo APR FC irusha inota rimwe, inaherutse kuyitwara Igikombe cy’Amahoro.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10