Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino wa Tennis, Jannik Sinner.
Papa Leo XIV usanzwe ari n’umukunzi w’umukino wa Tennis, yakiriye uyu mukinnyi w’uyu mukino kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025.
Jannik Sinner wakiriwe na Papa Leo XIV, ari mu Butaliyani mu irushanwa riri kuhabera nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Papa i Vatican.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, rivuga ko “uko Papa asanzwe afata Tennis ni ibintu bizwi.”
Mu buzima busanzwe, bizwi ko Papa Leo XIV akunda umukino wa Tennis, ndetse akiri Umupadiri akaba yarakundaga gukina uyu mukino yinezeza.
Ubwo Jannik Sinner yakirwaga na Papa Leo XIV kuri uyu wa Gatatu, yari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we, ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Butaliyani, Angelo Binaghi.
Papa Leo XIV w’imyaka 69 wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri Chicago, akunze no kureba imikino itandukanye ya Tennis.
Ubwo yari amaze kugirwa Karidinali muri 2023, Papa Leo XIV wigeze gukorera ubutumwa muri Peru yagize ati “Nibona nk’Umukinnyi utarabigize umwuga wa Tennis. Kuva nava muri Peru, ntabwo nongeye kugira amahirwe yo kuwukina, ariko sinjye uzarota nongeye gusubira mu kibuga.”
Ikinyamakuru cya Siporo cyo mu Butaliyani cyitwa La Gazzetta dello Sport, kivuga ko amakuru gikura mu nshuti za Papa “asanzwe ari umuhanga ukomeye mu gukina Tennis, ku buryo yanabasha kwitabira amarushanwa.”
RADIOTV10