• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

radiotv10by radiotv10
15/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Jeje ukizamuka uzanye indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’, avuga ko mu gutangira urugendo rwa muzika hari byinshi bigora benshi na we yanyuzemo ariko akanga ko bimuherana, akiyemeza gukomeza umuziki kuko awukunda.

Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi Niyonzima Justin ukoresha izina rya Jeje, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’Umunya-Tanzania witwa R.Bier irangizwa na Producer Evydecks, amashusho atunganywa na K. Justin.

Ni indirimbo inogeye ijisho n’amatwi kubera ubuhanga yakoranywe haba mu miririmbire no mu myandikire ndetse no mu mitunganyirize y’amajwi ndetse n’amashusho.

Gusa nubwo yishimira intambwe akomeje kugenda atera, avuga ko bimwe mu bintu byagiye bimugora mu gutangira umuziki harimo no kwishyura abahanzi bafite amazina akomeye ngo bakorane ariko bakamutenguha.

Avuga ko muri 2019 yishyuye umuhazi w’umuraperi Fireman ngo bakorane indirimbo, ariko akamutenguha, ku buryo byatumye atekereza guhita ahagarika umuziki, ariko urukundo awufitiye rugakomeza kumuha imbaraga.

Yagize ati “Umuziki ni uko umuntu awukora kuko ari ibintu akunda naho ubundi bitari urukundo ntabwo uyu munsi nari kuba nkisohora indirimbo.”

Avuga ko ibi atabikozwe na Fireman gusa, kuko hari n’abandi bahanzi b’amazina azwi bagiye bamutenguha, ariko ko yarenze izo mbogamizi, ubu akaba akomeje gushyira hanze ibihangano, kandi ko afite intego yo gukomeza gusohora indirimbo zikoranye ubuhanga zizanogera abakunzi ba muzika Nyarwanda.

Yifuza kwagura imbibi z’ibikorwa bye bya muzika, byumwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku Mugabane wa Afurika akaba ari na byo byatumye atangira gukorana n’abatunganyamuziki bo mu Bihugu binyuranye nka Tanzania na Nigeria.

Avuga ko azanye imbaraga muri muzika nyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

Next Post

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.