Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

radiotv10by radiotv10
15/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Jeje ukizamuka uzanye indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’, avuga ko mu gutangira urugendo rwa muzika hari byinshi bigora benshi na we yanyuzemo ariko akanga ko bimuherana, akiyemeza gukomeza umuziki kuko awukunda.

Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi Niyonzima Justin ukoresha izina rya Jeje, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’Umunya-Tanzania witwa R.Bier irangizwa na Producer Evydecks, amashusho atunganywa na K. Justin.

Ni indirimbo inogeye ijisho n’amatwi kubera ubuhanga yakoranywe haba mu miririmbire no mu myandikire ndetse no mu mitunganyirize y’amajwi ndetse n’amashusho.

Gusa nubwo yishimira intambwe akomeje kugenda atera, avuga ko bimwe mu bintu byagiye bimugora mu gutangira umuziki harimo no kwishyura abahanzi bafite amazina akomeye ngo bakorane ariko bakamutenguha.

Avuga ko muri 2019 yishyuye umuhazi w’umuraperi Fireman ngo bakorane indirimbo, ariko akamutenguha, ku buryo byatumye atekereza guhita ahagarika umuziki, ariko urukundo awufitiye rugakomeza kumuha imbaraga.

Yagize ati “Umuziki ni uko umuntu awukora kuko ari ibintu akunda naho ubundi bitari urukundo ntabwo uyu munsi nari kuba nkisohora indirimbo.”

Avuga ko ibi atabikozwe na Fireman gusa, kuko hari n’abandi bahanzi b’amazina azwi bagiye bamutenguha, ariko ko yarenze izo mbogamizi, ubu akaba akomeje gushyira hanze ibihangano, kandi ko afite intego yo gukomeza gusohora indirimbo zikoranye ubuhanga zizanogera abakunzi ba muzika Nyarwanda.

Yifuza kwagura imbibi z’ibikorwa bye bya muzika, byumwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku Mugabane wa Afurika akaba ari na byo byatumye atangira gukorana n’abatunganyamuziki bo mu Bihugu binyuranye nka Tanzania na Nigeria.

Avuga ko azanye imbaraga muri muzika nyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

Next Post

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

Related Posts

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

by radiotv10
09/12/2025
0

In Kigali today, many young people are rewriting what it means to work, hustle, and build a future. The city...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.