Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya FC Barcelone yegukanye ikikombe cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri Espagne mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, igitwara mucyeba wayo Real Madrid inaherutse kunyagira ibitego 4-3.

FC Barcelona yegukanye iki Gikombe cya Shamiyona nyuma yo gutsinda umuturanyi Espagnol, gihita kiba igikombe itwaye ku nshuro ya 28.

Ikipe ya FC Barcelona itozwa na Hans Flick yegukanye igikombe cya 28 cya shampiyona ya Espagne bibasabye iminsi 272 gusa dore ko uru rugendo rwatangiye ku ya 15 Nzeri 2024.

Nubwo iyi kipe yegukanye iki gikombe, ni umwaka yatangiranye ibibazo by’amikoro ndetse no kubura uruhushya rwo kwandikisha bamwe mu bakinnyi barimi Dani Olmo na Pau Victor, gusa umutoza Hans Flick arapfundikanya kugeza ubwo urukiko rwa Siporo muri Espagne rwatanze uruhushya kuri FC Barcelona rwo kwandikisha abakinnyi mu mpera za 2024.

FC Barcelona Kandi uyu mwaka wa 2024-2025 yabashije gutsinda mucyeba wayo Real Madrid imikino yombi byabongereye imbaraga bigatuma bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi.

Si Shampiyona batwaye gusa uyu mwaka, iyi kipe yanegukanye igikombe cyiruta ibindi (super cup) itsinze mucyeba ndetse n’igikombe cy’umwami nacyo batwaye batsinze Real Madrid.

Biteganyijwe ko ibikombe byose batwaye n’iyi kipe ya FC Barcelona biza kwerekwa abafana kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025 guhera saa 17H00 kugeza saa 21H00 ku masaha y’i Kigali mu Rwanda.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

Next Post

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.