Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, kandi bombi bishimiye intambwe iri guterwa mu nzira ziganisha ku masezerano y’amahoro ateganyijwe gusinywa.
Yavuze kandi ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America itegereje kwakira ibitekerezo bya nyuma by’impande zombi bizavamo amasezerano y’amahoro yitezwe gusinywa hagati y’u Rwanda na DRC.
Massad Boulos yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, mu kiganiro bagiranye i Washington kuri uyu wa kane tariki 15 Gicurasi 2025.
Yavuze ko hakiri ibigomba kunozwa ndetse n’ibigomba kongerwa mu mbanzirizamushinga z’aya masezerano, ariko ko yizeye ko bizaba byakozwe mu byumweru bicye biri imbere.
Boulos yavuze ko kuri uyu wa Kane yavuganye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo bagire ibyo banoza, kandi ko bombi bishimiye intambwe iri guterwa.
Yagize ati “Ni ibintu byo kwishimira ku byatangajwe na bombi. Bombi barifuza gukorana natwe ndetse na Qatar ndetse na Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo kugera ku muti uzazana amahoro arambye.”
Mu ntangiro z’uku kwezi, Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zombi zatanze imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bigomba kuza mu masezerano y’amahoro ateganyijwe kuzashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi muri ubu buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Massad Boulos yavuze ko kandi Ibihugu byombi byanakomeje gukora ku minshinga igomba kuzavamo aya masezerano. Ati “Dutegereje ibitekerezo bya nyuma by’impande zombi.”
Yakomeje agira ati “Igihe tuzaba turangije ibiganiro bya nyuma nk’uko byakozwe mbere, Umunyamabanga Rubio yiteguye kubakira bombi [Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC]. Rero twizeye ko ibi bizarangira vuba mu byumweru bicye biri imbere.”
Boulos yavuze ko nta gihe runaka yavuga ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) bazagira i Washington.
Mu ntangiro z’uku kwezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zatanze imbanzirizamushinga z’amasezerano agomba kuzashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Yavuze kandi ko we na mugenzi we wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner; bazongera guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za America mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa Gicurasi, kugira ngo banonosore iby’ariya masezerano, ubundi azashyirweho umukono na Perezida Kagame na Tshisekedi mu muhango biteganyijwe ko uzabera mu biro by’Umukuru w’Igihugu cya US-White House, uzayoborwa na Perezida Donald Trump.
RADIOTV10