Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

radiotv10by radiotv10
17/05/2025
in MU RWANDA
0
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo mu mutwe, bavuga ko asanzwe ari umunyarugomo.

Ni Mazimpaka François usanzwe afite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ ukekwaho kwica mugenzi we Muhaturukundo Eliab amuhoye kuba yari yanze kumwishyura 300 Frw y’icupa ry’inzoga yari amaze kunywa.

Abazi uyu François, bavuga ko asanzwe ari umunyarugomo, ndetse ko akunze kugirana amakimbirane n’abaturanyi be muri aka gace yari ataramaramo igihe dore ko yaje ahimukiye.

Ndagijimana Philippe ati “Uwo mugabo wakubise inyundo umuturanyi we asanzwe yitwara nabi, yagiraga urugomo kuko nanjye yashatse kungirira nabi  ndetse hari n’abantu benshi yagiye ashaka gukubita akababwira ko azabica.”

Nkusi Emmanuel avuga ko uyu Francois wishe umuturanyi we yakundaga  gushwana n’abaturanyi be dore ko ngo hari n’uwo aherutse gushaka gukubita ishoka ntiyamufata ndetse n’abandi ngo yajyaga yirirwa atera ubwoba ababwira ko azabica.’

Amakuru avuga kandi ko nta gihe kinini gishize afunguwe, kandi ko na bwo yari yafungiwe urugomo, abaturanyi bagasaba ko yahanwa hakurikijwe amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney yatangaje ko uyu mugabo yishe mugenzi we nyuma yo gutonganira mu kabari k’uyu ukekwaho kwica mugenzi we.

Ati “Hashize akanya umwe arasohoka ajya kuzana inyundo  iwe  yayihishe ayikubita mugenzi we abantu baratabara. Uwakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga yitaba Imana nka saa munani z’ijoro.”

Mukarugambwa Marie wari aha habereye uru rugomo, rwahitanye ubuzima bw’umuturage, yavuze ko ubwo uyu ukekwaho gukubita inyundo mugenzi we yari amaze kubikora, abari aho bahise bagira ubwoba.

Yagize ati “Duhita dusohoka tuvuza induru, na we ahita agenda yikingirana mu nzu abantu barahurura inzego z’ubuyobozi na zo zihita zihagera ziramujyana ndetse n’uwakubiswe inyundo ahita ajyanwa kwa muganga.”

Umurambo wa Nyakwigendera Muhaturukundo Eliab wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabutare, mu gihe Mazimpaka Francois wari wabanje kugerageza kwiyahura anyoye imiti yica udukoko, akaba yabanje kujyanwa kwa muganga akaza gutabwa muri yombi.

Abaturanyi bavuga ko ukekwaho kwica mugenzi we asanzwe arangwa n’ugugomo rwinshi
Bashenguwe n’urupfu rw’umuturanyi wabo
Bavuga ko byabateye ubwoba
Bari mu gahinda kenshi

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + eight =

Previous Post

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Next Post

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Related Posts

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

IZIHERUKA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits
IMIBEREHO MYIZA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

19/09/2025
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.