Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba aha hantu hatujuje ibisabwa mu kubungabunga umutekano n’ituze by’abajya kuhasengera, by’umwihariko bikaba byaragaragaye mu masengesho aheruka ahabaye umubyigano ugateza impanuka.
Ihagarikwa ry’ibikorwa by’aya masengesho yabaga buri kwezi, rigaragara mu ibaruwa yandikiwe Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Kabgayi, Musenyeri Dr Ntivuguruzwa Balthazar tariki 17 Gicurasi 2025.
Iyi baruwa ifite impamvu igira iti “Guhagarika by’agateganyo amasengesho abera kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango”, igaragaza amategeko RGB yashingiyeho ifata iki cyemezo, arimo iryo muri 2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’Imiryango Ishingiye ku myemerere.
Muri iyi baruwa yanditswe n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, igaragaza ko hashingiwe “ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera ahitwa ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Diyoseze ya Kabgayi mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.”
RGB ikomeza igira iti “Aha twifuje kugaruka ku masengesho yabaye ku Cyumweru tariki 27/04/2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.”
Uru Rwego rugasoza rugira ruti “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abagensera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.”
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, umwaka ushize rwakoze ubugenzuzi bw’insengero n’ahantu hasengera hagera ku bihumbi 14, aho rwasanze 70% yaho hatujuje ibisabwa ndetse harafungwa, aho kugeza ubu ahenshi hagifunze.
RADIOTV10