Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannete Kagame, bari kumwe n’abuzukuru bombi, Anaya Abe na Amalia Agwize Ndengeyingoma, barebye umukino APR BBC yatsinzemo MBB Basketball mu mikino ya BAL iri kubera i Kigali.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye muri BK Arena, warangiye ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya Nile Conference muri BAL, itsinze amanota 103 kuri 81 MBB Basketball yo muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukino wa kabiri wa APR BBC, wanarebwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, aho bari kumwe kandi n’abuzukuru babo bombi, Anaya Abe Ndengeyingoma ndetse na murumuna we Amalia Agwize Ndengeyingoma.

Ababyeyi babo Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengenyingoma, na bo bari muri BK Arena, baje gushyigikira iyi kipe ikomeje kwitwara neza muri iyi mikino ya BAL.

Wari umukino wa kabiri kuri APR BBC ndetse n’intsinzi ya kabiri, dore ko uwa mbere yakinnye na Nairobi City Thunder yo muri Kenya, na wo yari yawubonyemo intsinzi y’amanota 92 kuri 63.

Uyu mukino ubanza wa APR BBC, na wo wakurikiwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, na Ange Ingabire Kagame na Bertran Ndengeyingoma.

Perezida Kagame n’abuzukuru bishimiraga uburyo APR BBC yabonaga intsinzi

Ange Kagame na we yarebye uyu mukino

Abafana na bo ibyishimo byari byose

Photos © Urugwiro Village

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 5 =