• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in MU RWANDA
0
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta
Share on FacebookShare on Twitter

Uwasabye Polisi y’u Rwanda ko yazaha amafaranga Umupolisi yo kugura Fanta nk’agashimwe k’imikorere myiza, yamusubije ko atari ngomwa, kuko ishimwe ry’umuntu ukora neza, ari uko abantu banyurwa na serivisi yabahaye, kandi ko bitemewe guha umupolisi ‘tip’ (agahimbazamusyi).

Umwe mu bakoresha Urubuga nkoranyambaga rwa X, ukoresha Konti yitwa Kirumuna, yavuze ko yifuza kuzaha umupolisi amafaranga yo kugura Fanta nk’agashimwe k’imikorere myiza.

Uyu wiyita Kirumuna kuri X, yagize ati “Ese hano mu Rwanda biremewe ko naparika imodoka ku ruhande nkavamo nkasuhuza umupolisi uri mu kazi byanaba ngombwa nkaba namugurira amazi, urugero nkavuga ngo nkunda abapolisi akira 30k uze kunywa fanta usoje akazi.”

Iki kibazo yari yabajije Polisi y’u Rwanda, uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwamusubije, rumwereka ko ibyo yasabye bitemewe.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bukoresheje konti yabwo kuri X, bwasubije uyu muturage, bugira buti “Ishimwe ry’umuntu wese ukora neza, ni ukubona abo aha serivisi banyuzwe na yo. Ubundi na we akabona ibyo agenewe n’amategeko kandi akazi ka Polisi nta gahunda za tip zibamo.”

Polisi y’u Rwanda ikunze kubazwa ibibazo nk’ibi ku mbuga nkoranyambaga, aho iki kije nyuma y’iminsi micye hari undi muturage uyisabiye ko yazamujyana mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa ngo kuko ubuzima bwo hanze bwanze.

Kuri iki cyifuzo cy’uyu muturage, Polisi y’u Rwanda yari yabwiye uyu muturage ko “hano hanze nta muteto nshuti” imugira inama yo kugana amasomo y’imyuga n’ubumenyi-ngiro kugira ngo azabashe kwihangira umurimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 13 =

Previous Post

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.