Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca usanzwe ari na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu.
Iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Gervais Ndirakobuca, ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ariko bigaragara ko ryashyizweho umukono tariki 09 Gicurasi.
Uretse Gervais Ndirakobuca, muri Polisi y’u Burundi hanasezerewe kandi General Major de Police Ngendanganya Générose, na we usanzwe afite umwanya mu nzego Nkuru z’Igihugu, aho ari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.
Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca wasezerewe mu Gipolisi cy’u Burundi, yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi muri 2022 ubwo yasimburaga Gen Alain Guillaume Bunyoni wari umaze gukurwaho kubera ibyo yashinjwaga ndetse ubu akaba abifungiye.
Icyo gihe ubwo Gervais Ndirakobuca yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe, yari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage, kugeza muri Nzeri muri uwo mwaka wa 2022 ubwo yemezwaga n’Inteko Ishinga Amategeko nka Minisitiri w’Intebe.
RADIOTV10