Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca usanzwe ari na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu.

Iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Gervais Ndirakobuca, ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ariko bigaragara ko ryashyizweho umukono tariki 09 Gicurasi.

Uretse Gervais Ndirakobuca, muri Polisi y’u Burundi hanasezerewe kandi General Major de Police Ngendanganya Générose, na we usanzwe afite umwanya mu nzego Nkuru z’Igihugu, aho ari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.

Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca wasezerewe mu Gipolisi cy’u Burundi, yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi muri 2022 ubwo yasimburaga Gen Alain Guillaume Bunyoni wari umaze gukurwaho kubera ibyo yashinjwaga ndetse ubu akaba abifungiye.

Icyo gihe ubwo Gervais Ndirakobuca yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe, yari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage, kugeza muri Nzeri muri uwo mwaka wa 2022 ubwo yemezwaga n’Inteko Ishinga Amategeko nka Minisitiri w’Intebe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

Next Post

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.