Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

radiotv10by radiotv10
21/05/2025
in BASKETBALL, SIPORO
0
Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo
Share on FacebookShare on Twitter

APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino Basketball Africa League ya Nile Conferece iri kubera i Kigali, yavuze ko nubwo yatsinzwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ntako itari yagize, yizeza abakunzi bayo n’Abanyarwanda muri rusange ko igikomeje guhatana.

Ni mu mukino wa gatatu wabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025 iri kubera muri BK Arena, wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye imikino yose y’iyi kipe ya APR BBC.

Uyu mukino warangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda inahagarariye iki Gihugu muri iyi mikino, itsinzwe amanota 90 kuri 68.

Nyuma y’uyu mukino ubaye uwa mbere APR BBC itsinzwe muri iyi mikino, iyi kipe yabaye nk’iyisegura ku bakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje kuyigaragariza ko bayishyigikiye, aho yagize iyi “Ntako tutari twagize, ariko urugamba ntirurangira.”

Iyi ntsinzwi ibaye iya mbere mu mikino itatu APR BBC imaze gukina, ije ikurikira uwo iheruka gutsindamo MBB yo muri Afurika y’Epfo amanota 103 kuri 81, ndetse n’uwabanje yari yatsinzemo amanota 92-63 Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Biteganyijwe ko APR BBC igaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane yongera guhura na MBB yo yaraye ibonye intsinzi ya mbere mu mukino yatsinzemo Nairobi City Thunder amanota 75 kuri 74.

Ikipe ya Al Ahli Tripoli iyoboye izindi, na yo izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane, ubwo izaba ihura na Nairobi City Thunder itarabona intsinzi n’imwe.

APR BBC ivuga ko ntako itari yagize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 7 =

Previous Post

Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

Next Post

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

06/11/2025
Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.