Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

America yongeye kuvuga ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
21/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
America yongeye kuvuga ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Ushinzwe Afurika mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko iki Gihugu cyifuza ko amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRCongo, agerwaho byihuse, kandi ko uko ibiganiro biri kugenda bitanga icyizere.

Troy Fitrell uyobora ishami rya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya US, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, cyagarutse ku biganiro biri kuba hagati y’u Rwanda na DRCongo, bibifashijwemo na America ndetse n’indi Miryango mpuzamahanga nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe-AU (African Union).

Yatangaje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC, biri kugenda neza, kandi ko hari ibiri kugenda bigerwaho mu ngamba zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Navuga ko abantu baramutse bategereje ko hagerwa ku mahoro yuzuye, byasaba ko dutegereza imyaka 30. Imwe mu ntambwe ishimishije mu biganiro bya Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse no kuba impande zombi zaradusabye kubigiramo uruhare, ni uko dukomeje kubasaba ko byihuta. Ntabwo dutekereza ko byasaba amezi atandatu cyangwa umwaka kugira ngo bikorwe. Turifuza ko umusaruro ugerwaho byihuse. Kandi kugeza ubu, ibintu biri kugenda muri iyi nzira.”

Troy Fitrell yakomeje avuga ko ibiganiro biri kuyobora na America bishingira ku bindi byabaye mbere birimo ibya Nairobi n’iby’i Luanda ndetse n’ibya Qatar biriho bikorwa.

Ati “Akazi keza kari gukorwa kugira ngo ibintu byose bihuzwe. Nta makimbirane ari kuba hagati yabo. Hari ubushake buhuriweho bwo kugira ngo hagerwe ku ntego imwe.”

Yakomeje avuga ko kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizagirira inyungu impande zombi, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America.

Yasubizaga ku kuba hari habanje kubaho ubushake bw’Igihugu cya DRC cyifuzaga ko ibibazo bikemurwa binyuze mu nzira z’intambara, aho yavuze ko ubu buryo atari bwo bukwiye gushakwamo umuti.

Ati “Ubu icyatanga umusaruro mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ni uko ubu ntakintu gihenze cyangwa kitatanga umusaruro nk’intambara. Guteza imbere ubukungu ni byo by’ingenzi ku mpande zombi kandi zikabyungukiramo zombi mu bijyanye n’ubukungu n’amahoro, kandi ni yo moteri ya byose.”

Yavuze ko kugira ngo ubukungu bw’ibi Bihugu burusheho kuzamuka ndetse n’imikoranire yabyo n’amahanga nka US, ari uko mu karere haba hari amahoro n’umutekano, bityo ko igihe amahoro azaba yabonetse, bizoroshya imikoranire mu bukungu hagati yabyo na Leta Zunze Ubumwe za America.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, ziherutse gutanga imishinga y’ibyo zifuza ko bigomba kujya mu masezerano y’amahoro ateganyijwe gushyirwaho umukono n’abakuru b’Ibihugu byombi, mu muhango biteganyijwe ko uzabera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, muri White House.

Hategerejwe kandi ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC, bongera guhurira muri America, kugira ngo banonosore umushinga w’amasezerano y’amahoro, mbere yuko Abakuru b’Ibihugu bawushyiraho umukono.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Next Post

U Rwanda rwabonye Miliyari 1.400Frw yo gushyigikira iterambere ryarwo

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwabonye Miliyari 1.400Frw yo gushyigikira iterambere ryarwo

U Rwanda rwabonye Miliyari 1.400Frw yo gushyigikira iterambere ryarwo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.