Umuyobozi Ushinzwe Afurika mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko iki Gihugu cyifuza ko amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRCongo, agerwaho byihuse, kandi ko uko ibiganiro biri kugenda bitanga icyizere.
Troy Fitrell uyobora ishami rya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya US, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, cyagarutse ku biganiro biri kuba hagati y’u Rwanda na DRCongo, bibifashijwemo na America ndetse n’indi Miryango mpuzamahanga nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe-AU (African Union).
Yatangaje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC, biri kugenda neza, kandi ko hari ibiri kugenda bigerwaho mu ngamba zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Navuga ko abantu baramutse bategereje ko hagerwa ku mahoro yuzuye, byasaba ko dutegereza imyaka 30. Imwe mu ntambwe ishimishije mu biganiro bya Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse no kuba impande zombi zaradusabye kubigiramo uruhare, ni uko dukomeje kubasaba ko byihuta. Ntabwo dutekereza ko byasaba amezi atandatu cyangwa umwaka kugira ngo bikorwe. Turifuza ko umusaruro ugerwaho byihuse. Kandi kugeza ubu, ibintu biri kugenda muri iyi nzira.”
Troy Fitrell yakomeje avuga ko ibiganiro biri kuyobora na America bishingira ku bindi byabaye mbere birimo ibya Nairobi n’iby’i Luanda ndetse n’ibya Qatar biriho bikorwa.
Ati “Akazi keza kari gukorwa kugira ngo ibintu byose bihuzwe. Nta makimbirane ari kuba hagati yabo. Hari ubushake buhuriweho bwo kugira ngo hagerwe ku ntego imwe.”
Yakomeje avuga ko kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizagirira inyungu impande zombi, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America.
Yasubizaga ku kuba hari habanje kubaho ubushake bw’Igihugu cya DRC cyifuzaga ko ibibazo bikemurwa binyuze mu nzira z’intambara, aho yavuze ko ubu buryo atari bwo bukwiye gushakwamo umuti.
Ati “Ubu icyatanga umusaruro mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ni uko ubu ntakintu gihenze cyangwa kitatanga umusaruro nk’intambara. Guteza imbere ubukungu ni byo by’ingenzi ku mpande zombi kandi zikabyungukiramo zombi mu bijyanye n’ubukungu n’amahoro, kandi ni yo moteri ya byose.”
Yavuze ko kugira ngo ubukungu bw’ibi Bihugu burusheho kuzamuka ndetse n’imikoranire yabyo n’amahanga nka US, ari uko mu karere haba hari amahoro n’umutekano, bityo ko igihe amahoro azaba yabonetse, bizoroshya imikoranire mu bukungu hagati yabyo na Leta Zunze Ubumwe za America.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, ziherutse gutanga imishinga y’ibyo zifuza ko bigomba kujya mu masezerano y’amahoro ateganyijwe gushyirwaho umukono n’abakuru b’Ibihugu byombi, mu muhango biteganyijwe ko uzabera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, muri White House.
Hategerejwe kandi ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC, bongera guhurira muri America, kugira ngo banonosore umushinga w’amasezerano y’amahoro, mbere yuko Abakuru b’Ibihugu bawushyiraho umukono.
RADIOTV10