Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Ibiri kuvugwa mu mpaka zazamuwe no gushyira mu kiruhuko Lt.Gen.Gervais

radiotv10by radiotv10
21/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Ibiri kuvugwa mu mpaka zazamuwe no gushyira mu kiruhuko Lt.Gen.Gervais
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ashyize mu kihuruko cy’izabukuru, Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca atarageza igihe cyo gusezererwa, hazamutse impaka muri iki Gihugu, aho bamwe bavuga ko ari gutegurwa kugira ngo acirwe inzira z’indi myanya ikomeye, abandi bakavuga ko yaba afitanye ibibazo na Perezida.

Gervais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri 2022 ubwo yasimburaga Gen Alain Guillaume Bunyoni wari umaze gukurwaho kubera ibyo yashinjwaga ndetse ubu akaba abifungiye, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku ya 19 Gicurasi 2025.

Uyu wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Burundi, mbere y’igihe kigenwa n’itegeko.

Uku kuruhutswa ataruzuza imyaka iteganywa n’itegeko, kwatumye hazamuka impaka mu Barundi hagati y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, batakuvugaho rumwe.

Bamwe bari kuvuga ko uyu mugabo uzwi mu nzego nkuru z’umutekano mu Burundi, yaba agiye guhabwa umwanya ukomeye akaba ari na byo byatumye ajyanwa mu kiruhuko cy’izabukuru mbere y’igihe.

Umwe yanditse kuri X [Twitter] ati “Ashobora kuyobora Inteko Ishinga Amategeko. Byaba bihuriranye cyane, iminsi izabitwereka.”

Undi na we yanditse kuri Facebook ati “Uyu mumwitege ko agiye kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, muzaba mumbwira.”

Hari n’abavuga ko Genera Gervais Ndirakobuca yaba agiye kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, cyangwa akaba ari gutegurwa kugira ngo aziyamamaze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2027.

Ukoresha izina rya Ngendakumana kuri Facebook, yagize ati “Tugiye kumuha kuyobora Ishyaka, ubundi tuzahite tumugira umukandida, duhite tumutorera kuba Perezida. Turi kubyiga neza.”

Ni mu gihe kandi hari n’abavuga ko yaba afitanye ibibazo na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ndetse ko ashobora na we gutabwa muri yombi, nka General Bunyoni yasimbuye.

Uwitwa Zuberi kuri Facebook, yagize ati “Bunyoni agiye kubona uwo bazajya baganira. Gusa ni we utumye u Burundi bugora kububamo ku bwo guhagarika amagare na za moto.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

U Rwanda rwabonye Miliyari 1.400Frw yo gushyigikira iterambere ryarwo

Next Post

Undi Munyarwandakazi wa RDF yarangije amasomo muri America hatarashira ukwezi abandi bane baharangije

Related Posts

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana
MU RWANDA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

05/11/2025
AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

04/11/2025
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi Munyarwandakazi wa RDF yarangije amasomo muri America hatarashira ukwezi abandi bane baharangije

Undi Munyarwandakazi wa RDF yarangije amasomo muri America hatarashira ukwezi abandi bane baharangije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.