Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yongeye kubazwa ku cyo ari gukora ku bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yirinda kugira byinshi abivugaho, icyakora avuga ko hari umuyobozi wo mu butegetsi bwe uri gukora akazi katoroshye mu kubishakira umuti.
Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi, ubwo yakiraga mugenzi we Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa bagiranye ikiganiro, ndetse bakanaganira n’itangazamakuru.
Ubwo yari abajijwe icyo ari gukora mu gushaka umuti w’ibibazo bikomeje kugaragara hagati y’Ibihugu birimo n’iby’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Trump yavuze ko hari akazi gakomeye ari gukora.
Yatanze urugero rwo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Burusiya na Ukraine, ati “Ndi kugerageza gutabara ubuzima bw’abantu, ndi gukorana n’u Burusiya na Ukraine, kandi nagombaga kubikora ubwo intambara yatangiraga ariko si njye wayoboraga, iyo nza kuba ndi ku buyobozi ntabwo intambara yari kuba, ariko ndi kugerageza gutabara ubuzima bw’abaturage.
Naho ku by’u Rwanda, ntacyo mfite cyo gukora ku by’u Rwanda na Congo ariko mfite umuntu wo mu buyobozi bwanjye nohereje hariya, kandi yakoze akazi kadasanzwe kandi ndatekereza ko ngiye kumenya amakuru arambuye kuri byo.”
Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo yari amaze iminsi micye agarutse muri White House, Perezida Trump n’ubundi yabajijwe ikibazo nk’iki, ariko na bwo yirinda kugira byinshi akivugaho.
Icyo gihe Trump wavugaga ko ikibazo cy’u Rwanda na DRC, ari “ikibazo gikomeye, ndabizi, ariko ntabwo aka kanya ari igihe cya nyacyo cyo kukivugaho, gusa ndabyemera ko ari ikibazo gikomeye.”
Leta Zunze Ubumwe za America ziherutse kwinjira mu buhuza bugamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazanye igitotsi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse ku ikubitiro Guverinoma ya kiriya Gihugu ikaba yarafashije z’ibi Bihugu byombi gushyira umukono ku mahame agomba kuzagena uko hashakwa umuti w’ibibazo.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC kandi ziherutse kohereza iya Leta Zunze Ubumwe za America imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bizajya mu masezerano y’amahoro agomba kuzasinywa hagati y’u Rwanda na DRC, aho biteganyijwe ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi Bihugu byombi [u Rwanda na DRC] bagomba kwerecyeza i Washington kugira ngo hanonosorwe iby’aya masezerano biteganyijwe ko azashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi.
RADIOTV10