Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yongeye kubazwa ku cyo ari gukora ku bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yirinda kugira byinshi abivugaho, icyakora avuga ko hari umuyobozi wo mu butegetsi bwe uri gukora akazi katoroshye mu kubishakira umuti.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi, ubwo yakiraga mugenzi we Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa bagiranye ikiganiro, ndetse bakanaganira n’itangazamakuru.

Ubwo yari abajijwe icyo ari gukora mu gushaka umuti w’ibibazo bikomeje kugaragara hagati y’Ibihugu birimo n’iby’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Trump yavuze ko hari akazi gakomeye ari gukora.

Yatanze urugero rwo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Burusiya na Ukraine, ati “Ndi kugerageza gutabara ubuzima bw’abantu, ndi gukorana n’u Burusiya na Ukraine, kandi nagombaga kubikora ubwo intambara yatangiraga ariko si njye wayoboraga, iyo nza kuba ndi ku buyobozi ntabwo intambara yari kuba, ariko ndi kugerageza gutabara ubuzima bw’abaturage.

Naho ku by’u Rwanda, ntacyo mfite cyo gukora ku by’u Rwanda na Congo ariko mfite umuntu wo mu buyobozi bwanjye nohereje hariya, kandi yakoze akazi kadasanzwe kandi ndatekereza ko ngiye kumenya amakuru arambuye kuri byo.”

Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo yari amaze iminsi micye agarutse muri White House, Perezida Trump n’ubundi yabajijwe ikibazo nk’iki, ariko na bwo yirinda kugira byinshi akivugaho.

Icyo gihe Trump wavugaga ko ikibazo cy’u Rwanda na DRC, ari “ikibazo gikomeye, ndabizi, ariko ntabwo aka kanya ari igihe cya nyacyo cyo kukivugaho, gusa ndabyemera ko ari ikibazo gikomeye.”

Leta Zunze Ubumwe za America ziherutse kwinjira mu buhuza bugamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazanye igitotsi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse ku ikubitiro Guverinoma ya kiriya Gihugu ikaba yarafashije z’ibi Bihugu byombi gushyira umukono ku mahame agomba kuzagena uko hashakwa umuti w’ibibazo.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC kandi ziherutse kohereza iya Leta Zunze Ubumwe za America imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bizajya mu masezerano y’amahoro agomba kuzasinywa hagati y’u Rwanda na DRC, aho biteganyijwe ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi Bihugu byombi [u Rwanda na DRC] bagomba kwerecyeza i Washington kugira ngo hanonosorwe iby’aya masezerano biteganyijwe ko azashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − five =

Previous Post

Menya impamvu yatumye urubanza ruregwamo ‘Bishop Gafaranga’ rushyirwa mu muhezo

Next Post

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.