Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

radiotv10by radiotv10
23/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo
Share on FacebookShare on Twitter

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres impapuro zo guhagararira iki Gihugu muri uyu Muryango.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ibiro by’Uhagarariye u Rwanda muri UN, byagize biti “Uyu munsi Ambasaderi Martin Ngoga, Uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mushya, yashyikirije impapuro ze Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres.”

Amb. Martin Ngoga ubwo yashyikiriza António Guterres izi mpapuro, yavuze ko izi nshingano aje gutangira yazoherejwemo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati “Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yangize Ambasaderi ndetse n’Uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, nkuzaniye kandi intashyo za Perezida, iza Guverinoma ndetse n’iz’Abanyarwanda.”

Hon. Martin Ngoga kandi yaboneyeho kwizeza Umunyamabanga Mukuru wa UN, kuzakorana neza ndetse n’abandi bose bagize Umuryango mugari wa LONI.

Martin Ngoga wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, agiye gusimbura Ernest Rwamucyo warangije inshingano ze muri Werurwe uyu mwaka wa 2025.

Uyu uhagarariye u Rwanda muri UN mushya, Hon. Martin Ngoga, yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, ndetse akaba yarabaye umwe mu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni umunyamategeko wabyigiye akabiminuza, akaba asanzwe azwi no mu nzego za Siposo, dore ko anaherutse kongera gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe imyitwarire.

Naho Amb. Ernest Rwamucyo asimbuye, yari yahawe izi nshingano muri 2023, icyo gihe yari asimbuye Amb. Claver Gatete wari wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya LONI, ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), n’ubu akiriho.

Ubwo Martin Ngoga yajyaga gushyikiriza SG wa UN impapuro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Next Post

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.