Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres impapuro zo guhagararira iki Gihugu muri uyu Muryango.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ibiro by’Uhagarariye u Rwanda muri UN, byagize biti “Uyu munsi Ambasaderi Martin Ngoga, Uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mushya, yashyikirije impapuro ze Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres.”
Amb. Martin Ngoga ubwo yashyikiriza António Guterres izi mpapuro, yavuze ko izi nshingano aje gutangira yazoherejwemo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Yagize ati “Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yangize Ambasaderi ndetse n’Uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, nkuzaniye kandi intashyo za Perezida, iza Guverinoma ndetse n’iz’Abanyarwanda.”
Hon. Martin Ngoga kandi yaboneyeho kwizeza Umunyamabanga Mukuru wa UN, kuzakorana neza ndetse n’abandi bose bagize Umuryango mugari wa LONI.
Martin Ngoga wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, agiye gusimbura Ernest Rwamucyo warangije inshingano ze muri Werurwe uyu mwaka wa 2025.
Uyu uhagarariye u Rwanda muri UN mushya, Hon. Martin Ngoga, yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, ndetse akaba yarabaye umwe mu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Abibumbye.
Ni umunyamategeko wabyigiye akabiminuza, akaba asanzwe azwi no mu nzego za Siposo, dore ko anaherutse kongera gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe imyitwarire.
Naho Amb. Ernest Rwamucyo asimbuye, yari yahawe izi nshingano muri 2023, icyo gihe yari asimbuye Amb. Claver Gatete wari wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya LONI, ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), n’ubu akiriho.

RADIOTV10