• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

radiotv10by radiotv10
23/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa, Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, ku buryo ashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, nyuma yuko Komisiyo idasanzwe yari yahawe inshingano zo gusuzuma ubu busabe bwo kwambura ubudahangarwa Kabila, itanze Raporo ku Nteko Rusange.

Nyuma yuko iyi Komisiyo igejeje ku Nteko Rusange ya Sena raporo y’ibyavuye mu busesenguzi bwayo ku busabe bwo kwambura ubudahangarwa bwatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC ngo ibusuzume, ubu busabe bwatowe ku bwiganze bwo hejuru.

Mu gutora iki cyemezo, Abasenateri 88 batoye ‘Yego’ mu gihe abandi batanu (5) ari bo batoye ‘Oya’ abandi batatu bifashe, mu basenateri 96 bari bitabiriye imirimo y’Inteko Rusange ya Sena yatorewemo iki cyemezo.

Iki cyemezo kivuye mu busesenguzi bwakozwe na Komisiyo idasanzwe yari yahawe gusuzuma ubu busabe, ikabikora mu bwiru buhebuje bivugwa ko bwabayemo impaka zidasanzwe.

Nyuma yuko Joseph Kabila afatiwe iki cyemezo cyo kumwambura ubudahangarwa, ubu ashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, dore ko ari na yo mpamvu nyamukuru yatumye hatangwa ubu busabe.

Ni icyemezo kije mu gihe hari umwuka mubi muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ahamaze igihe hari imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta n’umutwe wa M23.

Iyi raporo yatumye hafatwa icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa Kabila, yagaragaje umucyo ku birego bikomeye bishinjwa uyu munyapolitiki wayoboye Congo Kinshasa ubu uri mu buhungiro.

Kabila ashinjwa ubugambanyi, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu ndetse no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, aho ashinjwa gufasha umutwe wa M23.

Ibi birego yakunze gushinjwa na Perezida Félix Tshisekedi yasimbuye, byamaganirwa kure n’abashyigikiye Joseph Kabila, bavuga ko bishingiye ku mpamvu za Politiki no kwikura mu kimwaro k’ubutegetsi buriho bwamunzwe n’ibibazo uruhuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Next Post

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.