Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

radiotv10by radiotv10
23/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi ku buyobozi bwa Pierre Nkurunziza, yavuze ko ubwo umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda wari urimo igitotsi, yajyaga ahurira mu nama na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akamugarariza ubushake ko yifuza ko ibi Bihugu bibana neza, ndetse akamusaba kumuramukiriza mugenzi we Nkurunziza.

Gaston Sindimwo yabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva muri 2015 kugeza muri 2020, ku ngoma y’ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Ni imyaka yaranzwe n’umwuka utari mwiza mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Muri ibyo bihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda ibinyoma ko rwagize uruhare mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, ariko u Rwanda rukaba rwarabihakanye kenshi.

Gaston Sindimwo avuga ko muri ibyo bihe nubwo u Burundi bwavugaga ko bufite ikibazo ku Rwanda, Perezida Paul Kagame we atahwemye kugaragaza ubushake ko yifuzaga ko ibi Bihugu by’ibituranyi bibana neza.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa African TV, Gaston Sindimwo wagarukaga ku gitotsi cyongeye kuza mu mubano w’ibi Bihugu muri ibi bihe, yavuze ko imibanire yabyo yakunze kugenda ihindagurika.

Sindimwo wavuze ko nko muri iki gihe, hari hagaragaye ibimenyetso by’uko umubano ugiye gusubira mu buryo, ariko bikaba bitarakunda, ku buryo we atumva ikibura, kuko asanzwe azi ko Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, ahorana ubushake bwo gutuma Igihugu ayobora kibana neza n’abaturanyi.

Yatanze urugero rw’igihe yari akiri Visi Perezida w’u Burundi, avuga ko atari rimwe cyangwa kabiri yagiye ahura na Perezida Paul Kagame mu nama, ndetse akamwegera bakaganira, akishimira uburyo uyu Mukuru w’u Rwanda yagaragazaga ubushake bwiza.

Yagize ati “Amafoto menshi mwabonye mpagararanye na Kagame, abandi bakantuka, naragendaga nkamubwira kuko njye ntabwo mba niteguye guhunga umuntu, nakwifuje ko tuvugana, nkamubwira ikibazo, njye yarantumaga kuramutsa Umukuru w’Igihugu [Pierre Nkurunziza], akantuma ati ‘Nugera i Burundi umundamukirize’ kandi rwose nasohozaga ubutumwa.”

Akomeza avuga ko Perezida Kagame yanagaragazaga ubushake bwo kuvugana na Nkurunziza. Ati “Umunsi umwe arambwira ati ‘Mpa telefone basi muhamagare’, ko namubajije nti ‘None mupfa iki, ikibazo kiri he?’ Ati ‘ntacyo mbona’, ati ‘ahubwo mundamukirize’.”

Akomeza avuga ko mu kiganiro yagiranaga na Perezida Kagame, yageraga aho akamubaza ati “ko mwahoze muri inshuti, none mupfa iki?’ ati ‘erega nanjye ndamukumbuye, umundamukirize’, kandi nageraga i Burundi naramuramukije, nti ‘Yambwiye ngo nkuramutse’.”

Uyu munyapolitiki avuga ko ari ibisanzwe ko muri Politiki hazamo ibibazo hagati y’Ibihugu, ariko ko biba bikwiye kwicara hamwe bikabishakira umuti, kandi bigatera umugongo ibyo bibazo biba byabayeho, kandi bigahora iteka biharanira amahoro.

Ati “Muri Politiki, nta mukunzi, nta mwanzi ubamo. Kugira ngo habeho amahoro ku Barundi, ku Banyekongo, ku Banyarwanda, nta herezo ribaho.”

Uyu munyapolitiki w’i Burundi, avuga ko ikosa rijya rikorwa n’Ibihugu bimwe na bimwe, ari ugukomeza kwizirika ku mateka y’ibyahise, bigahorana inzigo ari na yo ituma umubano wabyo n’ibindi uzamo igitotsi, kuri we akavuga ko mu gihe Ibihugu byiyemeje guhindura paji, biba bidakwiye gusubiza amaso inyuma ahubwo bikayanga imbere n’inyungu bihuriyeho.

Perezida Kagame na Gaston Sindimwo muri 2018 ubwo bitabiraga Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 9 =

Previous Post

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Next Post

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.