Umunyapolitiki Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi ku buyobozi bwa Pierre Nkurunziza, yavuze ko ubwo umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda wari urimo igitotsi, yajyaga ahurira mu nama na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akamugarariza ubushake ko yifuza ko ibi Bihugu bibana neza, ndetse akamusaba kumuramukiriza mugenzi we Nkurunziza.
Gaston Sindimwo yabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva muri 2015 kugeza muri 2020, ku ngoma y’ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Ni imyaka yaranzwe n’umwuka utari mwiza mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.
Muri ibyo bihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda ibinyoma ko rwagize uruhare mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, ariko u Rwanda rukaba rwarabihakanye kenshi.
Gaston Sindimwo avuga ko muri ibyo bihe nubwo u Burundi bwavugaga ko bufite ikibazo ku Rwanda, Perezida Paul Kagame we atahwemye kugaragaza ubushake ko yifuzaga ko ibi Bihugu by’ibituranyi bibana neza.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa African TV, Gaston Sindimwo wagarukaga ku gitotsi cyongeye kuza mu mubano w’ibi Bihugu muri ibi bihe, yavuze ko imibanire yabyo yakunze kugenda ihindagurika.
Sindimwo wavuze ko nko muri iki gihe, hari hagaragaye ibimenyetso by’uko umubano ugiye gusubira mu buryo, ariko bikaba bitarakunda, ku buryo we atumva ikibura, kuko asanzwe azi ko Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, ahorana ubushake bwo gutuma Igihugu ayobora kibana neza n’abaturanyi.
Yatanze urugero rw’igihe yari akiri Visi Perezida w’u Burundi, avuga ko atari rimwe cyangwa kabiri yagiye ahura na Perezida Paul Kagame mu nama, ndetse akamwegera bakaganira, akishimira uburyo uyu Mukuru w’u Rwanda yagaragazaga ubushake bwiza.
Yagize ati “Amafoto menshi mwabonye mpagararanye na Kagame, abandi bakantuka, naragendaga nkamubwira kuko njye ntabwo mba niteguye guhunga umuntu, nakwifuje ko tuvugana, nkamubwira ikibazo, njye yarantumaga kuramutsa Umukuru w’Igihugu [Pierre Nkurunziza], akantuma ati ‘Nugera i Burundi umundamukirize’ kandi rwose nasohozaga ubutumwa.”
Akomeza avuga ko Perezida Kagame yanagaragazaga ubushake bwo kuvugana na Nkurunziza. Ati “Umunsi umwe arambwira ati ‘Mpa telefone basi muhamagare’, ko namubajije nti ‘None mupfa iki, ikibazo kiri he?’ Ati ‘ntacyo mbona’, ati ‘ahubwo mundamukirize’.”
Akomeza avuga ko mu kiganiro yagiranaga na Perezida Kagame, yageraga aho akamubaza ati “ko mwahoze muri inshuti, none mupfa iki?’ ati ‘erega nanjye ndamukumbuye, umundamukirize’, kandi nageraga i Burundi naramuramukije, nti ‘Yambwiye ngo nkuramutse’.”
Uyu munyapolitiki avuga ko ari ibisanzwe ko muri Politiki hazamo ibibazo hagati y’Ibihugu, ariko ko biba bikwiye kwicara hamwe bikabishakira umuti, kandi bigatera umugongo ibyo bibazo biba byabayeho, kandi bigahora iteka biharanira amahoro.
Ati “Muri Politiki, nta mukunzi, nta mwanzi ubamo. Kugira ngo habeho amahoro ku Barundi, ku Banyekongo, ku Banyarwanda, nta herezo ribaho.”
Uyu munyapolitiki w’i Burundi, avuga ko ikosa rijya rikorwa n’Ibihugu bimwe na bimwe, ari ugukomeza kwizirika ku mateka y’ibyahise, bigahorana inzigo ari na yo ituma umubano wabyo n’ibindi uzamo igitotsi, kuri we akavuga ko mu gihe Ibihugu byiyemeje guhindura paji, biba bidakwiye gusubiza amaso inyuma ahubwo bikayanga imbere n’inyungu bihuriyeho.

RADIOTV10