Abaturage bo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye gusaba ubuyobozi ko bakwegerezwa ivuriro rito kuko bivuriza kure, ndetse bukabizeza ko kigiye gukemurwa, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Gukora ingendo ndende ndetse rimwe na rimwe hakaba n’ababyarira mu ngo bataragezwa ku Kigo Nderabuzima, nibyo abatuye i Mpinga mu Kagari ka Aziba mu Murenge wa Karembo baheraho bavuga ko bagorwa no kwivuza.
Aba baturage bavuga ko ari kenshi bagiye babigaragariza ubuyobozi ndetse bukabaha igisubizo kibaremamo icyizere, gusa na n’ubu ntakirakorwa.
Nyagatare Annanias wo mu Mudugudu w’Impinga ati “Na Meya araza tukabimubwira yaza ati ‘Ndabibemereye’, yabitwemerera ntibijye mu bikorwa.”
Aba baturage bavuga ko kugira ngo bagere ku ivuriro bakwita ko ribegereye, harimo urugendo rurerure ku buryo bategesha 5 000 Frw.
Mukadisi Verena na we ati “Hari ukuntu duhamagara moto, wayihamagara igatinda bigafata ko umubyeyi ahita abyarira aho ngaho. Njye ntuye hirya iriya Nkimbyi, rero ni kure kugira ngo rero moto izaze ije gufata umubyeyi kugira ngo ajye kujya kubyara isanga yanabyaye iyo yakererewe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko aba baturage bubakiwe Ikigo Nderabuzima kandi ngo atari kure ariko nanone abasaba gutegereza igihe ubushobozi bw’Akarere buzaba bubonetse.
Ati “Ntayihari (Poste de Sante) ariko hari izindi bakoresha, twazareba nitubona ingengo y’imari mu myaka ikurikiraho kuko twabahaye Ikigo Nderabuzima kandi ntabwo kiri kure mu by’ukuri. Twarebaga cyane abandi bari kure cyane kurenza abo mu Akaziba. Ubwo kubera gahunda ihari ya Poste de Sante mu Kagari mu myaka ikurikiyeho na bo bazayibona bitewe n’ingengo y’imari yabonetse cyangwa twabonye abafatanyabikorwa badufasha.”
Gahunda ya Leta mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage iteganya ko ku bufatanye n’izindi nzego, nibura buri Kagari mu Rwanda kazashyirwamo Ivuriro rito (Poste de Sante).

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10