• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Dore abakinnyi b’amazina azwi bagiye kwirukanwa n’ikipe ya Manchester United

radiotv10by radiotv10
24/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Dore abakinnyi b’amazina azwi bagiye kwirukanwa n’ikipe ya Manchester United
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Manchester United nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Europa League 2024-2025, igiye gusezerera abakinnyi umunani bose bigeze kuba inkingi za mwamba muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Ni nyuma yuko Manchester United ibuze igikomba cya Europa League 2024-2025, ubwo yatsindwaga na Tottenham Hotspur 1-0.

Ubuyobozi bwa Manchester United, bwafashe icyemezo cyo kwirukana abakinnyi umunani, ariko umutoza Ruben Amorim we akayigumamo kuko ngo yaje mu mwaka hagati, aho ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bwifuza kumuha amahirwe yo gutoza no kugira ibyo ahindura anagura abakinnyi bashobora gukina mubyo atoza.

Abakinnyi umunani bagomba gutandukana na Manchester United muri iyi mpeshyi, bairmo Casemiro, Harry Maguire, Luke Shaw, Andre Onana, Alejandro Garnacho, Rasmus Hojlund, Kobbie Mainoo na Bruno Fernandes.

Uretse gutandukana n’aba bakinnyi, iyi kipe igiye gutandukana n’abandi bakozi bayikoreraga mu mirimo isanzwe bashobora kuza kurenga 200, ibi bije nyuma yuko yahombye £370m mu myaka itanu ishize kugeza mu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa Gatandatu.

Manchester united izashora agera kuri miliyoni £100 ku isoko ry’Igura n’Igurisha ryo mu kwezi kwa Gatandatu, dore ko benshi mu bakinnyi bari baraganirijwe n’iyi kipe bari barabanje gutegereza ko yazajya mu makipe azakina Champions League y’umwaka utaha, bikaba bitarakunze.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + six =

Previous Post

Ukuri ku bivugwa ko umwe mu batoza ba Rayon yaba akomanga ku muryango wa mucyeba

Next Post

Igisubizo ku kibazo cy’Ivuriro bagaragaje kenshi cyazagamo cyizere ariko cyabaye ikiraza amasinde

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Igisubizo ku kibazo cy’Ivuriro bagaragaje kenshi cyazagamo cyizere ariko cyabaye ikiraza amasinde

Igisubizo ku kibazo cy’Ivuriro bagaragaje kenshi cyazagamo cyizere ariko cyabaye ikiraza amasinde

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.