Sunday, June 1, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in MU RWANDA
0
Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka 13 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be biga ku Rwunge rw’Amashuri (G.S) Rumuri rwo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, akiruka abahunga, akagwa mu muferege, aho abamukubise bavuga ko babitegetswe n’umwarimu wabo.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, aho uyu umwana w’imyaka 13 yajyaga gufatira ifunguro kuri G.S Rumuri ariko atize uwo munsi, ubundi bagenzi be bakamwadukira bakamukubira.

Mu iperereza ry’ibanze, ushinzwe amasomo muri iki kigo yavuze ko nyakwigendere yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kuko yari aje kurya kandi atize. Abanyeshyuri bo bavuga ko bahawe amabwiriza yo kumukubita n’umwarimu wabo.

Amakuru avuga ko uyu mwana yirutse ahunga bagenzi be bamukubitaga akagwa mu muferege unyuramo amazi ava ku mashuri ufite uburebure bwa Metero 1.5.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yemeza urupfu rw’uyu mwana, ariko ko hakiri gukorwa iperereza ryimbitse.

Yagize ati “Ni ko byagenze ngo abana bapfuye ibyo kurya. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye ntabwo yari yaje kwiga, amasaha yo kurya ageze aza gusangira n’abandi kandi ngo iyo utize ntabwo bagushyira mu mibare y’abarya, bagenzi be baza kubishwaniramo gutyo. Umwana asohokana ibyo yari afite abandi baramukurikira agwa mu muferege ufata amazi agwa muri sanimetero 40 kumanuka.”

Yakomeje agira ati “Twihutiye kujya ku kigo guhumuriza abana no kubaha n’ubutumwa no kujya guhumuriza umuryango, ni cyo twihutiye gukora.”

Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Miyove, ariko nta bikomere ugaragaza usibye mu gatuza bikekwa ko yaba yakubise hasi ahunga.

Amakuru avuga kandi ko umurambo we wajyanywe gukorerwa isuzuma muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetao bya gihanga bikoreshwa mu butabera ngo hamenyekane icyamwishe.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 16 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w’akarasisi kanogeye ijisho

Next Post

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

Related Posts

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

by radiotv10
30/05/2025
0

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO) rwashyize umucyo ku mpamvu zatumye mu ishuri ryisumbuye rya Nyange hashyinguye babiri...

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

by radiotv10
30/05/2025
0

Alain Numa, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yifashishije ifoto asangira ifunguro n’abayenshuri, yagaragaje ko yishimira uruhare...

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

by radiotv10
30/05/2025
0

Umusaza w’imyaka 62 wo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore uvugwaho kwicuruza...

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

by radiotv10
30/05/2025
0

Inkongi y’umuriro ifite imbaraga yongeye kugaragara mu Gakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kakunze...

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

by radiotv10
30/05/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangije ikoreshwa rya sisiteme y'Ubwenge Buhangano (AI/Artificial Intelligence) ifasha Abajyanama b’Ubuzima kuvura...

IZIHERUKA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23
AMAHANGA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

by radiotv10
31/05/2025
0

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

31/05/2025
Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

30/05/2025
Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

30/05/2025
Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

30/05/2025
Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

30/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.