Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukandida uri guhatanira kuba Umudepite ahagarariye Ishyaka CNDD-FDD mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yatawe muri yombi avuye mu nama.

Vincent Ndagijimana, ni umwe mu bakandida Depite bari ku rutonde rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku Butegetsi mu Burundi, wo mu Ntara nshya muri iki Gihugu ya Butanyerera iherereye mu majyaruguru yacyo.

Ifungwa ry’uyu munyapolitiki, ryazamuye impaka ndende mu Burundi, aho muri iki Gihugu hongeye gutungwa agatoki ku bibazo bikomeye bihari birimo ibya Politiki, imyenda iremereye, iby’amabuye y’agaciro ya Coltan ndetse n’ibindi biri imbere mu butegetsi.

Uyu munyapolitiki yatawe muri yombi nyuma y’akavuyo kabereye ku musozi wa Kivuvu muri Komini ya Kabarore, mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

Nk’uko bitanazwa n’abantu banyuranye bari ahabereye ibi bibazo, bavuga ko uyu Mukandida Depite yagonze abantu benshi n’imodoka ye ubwo yatahaga iwe. Amakuru avuga ko umwe mu bagonzwe yitabye Imana.

Ubwo uyu munyapolitiki yatabwaga muri yombi ku wa Mbere, bwacyeye ku wa Kabiri yoherezwa gufungirwa mu Murwa Mukuru i Bujumbura, aho yahise ajya gufungirwa muri kasho y’Urwego rw’Ubutasi mu Burundi SNR (Service National de Renseignement).

Ifungwa ry’uyu munyapolitiki Ndagijimana usanzwe akomoka mu gace ka Kivuvu, ryateje impaka, aho bamwe bavuga ko rigaragaza ibibazo biri muri Politiki.

Asanzwe ari umunyapolitiki uzwi, dore ko asanzwe azwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byumwihariko ayo mu bwoko bwa coltan, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko ifatwa rye ryaba rifitanye isano n’amakumbirane avugwa muri uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika

Next Post

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.