• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukandida uri guhatanira kuba Umudepite ahagarariye Ishyaka CNDD-FDD mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yatawe muri yombi avuye mu nama.

Vincent Ndagijimana, ni umwe mu bakandida Depite bari ku rutonde rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku Butegetsi mu Burundi, wo mu Ntara nshya muri iki Gihugu ya Butanyerera iherereye mu majyaruguru yacyo.

Ifungwa ry’uyu munyapolitiki, ryazamuye impaka ndende mu Burundi, aho muri iki Gihugu hongeye gutungwa agatoki ku bibazo bikomeye bihari birimo ibya Politiki, imyenda iremereye, iby’amabuye y’agaciro ya Coltan ndetse n’ibindi biri imbere mu butegetsi.

Uyu munyapolitiki yatawe muri yombi nyuma y’akavuyo kabereye ku musozi wa Kivuvu muri Komini ya Kabarore, mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

Nk’uko bitanazwa n’abantu banyuranye bari ahabereye ibi bibazo, bavuga ko uyu Mukandida Depite yagonze abantu benshi n’imodoka ye ubwo yatahaga iwe. Amakuru avuga ko umwe mu bagonzwe yitabye Imana.

Ubwo uyu munyapolitiki yatabwaga muri yombi ku wa Mbere, bwacyeye ku wa Kabiri yoherezwa gufungirwa mu Murwa Mukuru i Bujumbura, aho yahise ajya gufungirwa muri kasho y’Urwego rw’Ubutasi mu Burundi SNR (Service National de Renseignement).

Ifungwa ry’uyu munyapolitiki Ndagijimana usanzwe akomoka mu gace ka Kivuvu, ryateje impaka, aho bamwe bavuga ko rigaragaza ibibazo biri muri Politiki.

Asanzwe ari umunyapolitiki uzwi, dore ko asanzwe azwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byumwihariko ayo mu bwoko bwa coltan, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko ifatwa rye ryaba rifitanye isano n’amakumbirane avugwa muri uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + thirteen =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika

Next Post

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.