Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in MU RWANDA
0
Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro ifite imbaraga yongeye kugaragara mu Gakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kakunze kwibasirwa n’inkongi mu bihe bitandukanye.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko abatuye mu bice byegereye aka gakiriro n’abahanyuze mu gitondo cya kare, babonye inkongi y’umuriro ufite imbaraga yibasiye bimwe mu bice by’aka Gakiriro ka Gisozi.

Avuga ko iyi nkongi yatangiye mu masaha yo mu rukerera, kuko abahatuye babyutse babona umuriro mwinshi upfupfunuka mu nyubako zimwe z’aka Gakiriro ziri gukongoka.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Urebye byatangiye nka saa kumi zishyira saa kumi n’imwe, kuko ubwo abantu basanzwe bazinduka babyukaga, batangiye kubona inkongi y’umuriro ufite imbaraga.”

Yavuze kandi ko igice cyibasiwe n’iyi nkongi, n’ubundi ari igikorerwamo ibikoresho byo mu mbaho, kikaba ari igice cyegereye igishanga.

Mu masaha y’igitondo cya kare kandi, imodoka z’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, zari zamaze kugera aha hadutse inkongi ndetse zitangira kuyizimya nubwo umuriro wari wakwiriye ahantu hanini.

Si rimwe cyangwa kabiri aka Gakiriro kibasiwe n’inkongi y’umuriro, dore ko mu bihe binyuranye n’ubundi hagiye hadukamo inkongi ikangiza byinshi byiganjemo ibicuruzwa n’ibikoresho biba bibitse mu nzu zibasirwa.

Muri Gicurasi 2023 igice cyarimo inzu zikorerwamo ububaji muri aka Gakiriro, zibasiwe n’inkongi y’umuriro, aho iyi yadutse nyuma y’amezi atatu gusa n’ubundi muri aka gakiriro habaye inkongi y’umuriro yari yabaye muri Gashyantare uwo mwaka wa 2023.

Iyi nkongi yibasiye aka Gakiriro muri Gashyantare 2023, na yo yari yatangiye mu masaha yo mu ijoro ubwo abantu bari batashye, ndetse icyo gihe na bwo hari hibasiwe ibice bibikwamo imbaho.

Nanone kandi muri 2019, bimwe mu bikorwa byo muri aka Gakiriro, byibasiwe n’inkongi, aho icyo gihe hari hibasiwe igice kizwi nko kuri APARWA hakorerwaga ububaji bw’ibikoresho byo birimo intebe, ibitanda n’inzugi, ndetse ahibasiwe na ho hakaba hari habitse imbaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + three =

Previous Post

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

Next Post

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.