• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in MU RWANDA
0
Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro ifite imbaraga yongeye kugaragara mu Gakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kakunze kwibasirwa n’inkongi mu bihe bitandukanye.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko abatuye mu bice byegereye aka gakiriro n’abahanyuze mu gitondo cya kare, babonye inkongi y’umuriro ufite imbaraga yibasiye bimwe mu bice by’aka Gakiriro ka Gisozi.

Avuga ko iyi nkongi yatangiye mu masaha yo mu rukerera, kuko abahatuye babyutse babona umuriro mwinshi upfupfunuka mu nyubako zimwe z’aka Gakiriro ziri gukongoka.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Urebye byatangiye nka saa kumi zishyira saa kumi n’imwe, kuko ubwo abantu basanzwe bazinduka babyukaga, batangiye kubona inkongi y’umuriro ufite imbaraga.”

Yavuze kandi ko igice cyibasiwe n’iyi nkongi, n’ubundi ari igikorerwamo ibikoresho byo mu mbaho, kikaba ari igice cyegereye igishanga.

Mu masaha y’igitondo cya kare kandi, imodoka z’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, zari zamaze kugera aha hadutse inkongi ndetse zitangira kuyizimya nubwo umuriro wari wakwiriye ahantu hanini.

Si rimwe cyangwa kabiri aka Gakiriro kibasiwe n’inkongi y’umuriro, dore ko mu bihe binyuranye n’ubundi hagiye hadukamo inkongi ikangiza byinshi byiganjemo ibicuruzwa n’ibikoresho biba bibitse mu nzu zibasirwa.

Muri Gicurasi 2023 igice cyarimo inzu zikorerwamo ububaji muri aka Gakiriro, zibasiwe n’inkongi y’umuriro, aho iyi yadutse nyuma y’amezi atatu gusa n’ubundi muri aka gakiriro habaye inkongi y’umuriro yari yabaye muri Gashyantare uwo mwaka wa 2023.

Iyi nkongi yibasiye aka Gakiriro muri Gashyantare 2023, na yo yari yatangiye mu masaha yo mu ijoro ubwo abantu bari batashye, ndetse icyo gihe na bwo hari hibasiwe ibice bibikwamo imbaho.

Nanone kandi muri 2019, bimwe mu bikorwa byo muri aka Gakiriro, byibasiwe n’inkongi, aho icyo gihe hari hibasiwe igice kizwi nko kuri APARWA hakorerwaga ububaji bw’ibikoresho byo birimo intebe, ibitanda n’inzugi, ndetse ahibasiwe na ho hakaba hari habitse imbaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 15 =

Previous Post

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

Next Post

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.